Mu gihugu cya Nigeria umugabo yatunguye isi nyuma y’uko atangaje amakuru arambuye y’ubukwe bwe aho azashyingiranwa n’abakobwa babiri icyarimwe mu muhango uzaba mu minsi iri imbere.
Ntibisanzwe ko umugabo yarongora abagore babiri ku munsi umwe gusa umugabo witwa Muhammed ukomoka muri Nigeria agiye kubikora.
Umugabo witwa Mallam Umar Faruk Muhammed, yiteguye kurongora abagore babiri ku munsi umwe.
Sadiya Salihu na Safinat Shuaibu bo muri Leta ya Kogi bagiye kurongorwa n’umugabo umwe ku munsi umwe mu muhango w’ubukwe uzabera mu giturage aba bakobwa bavukamo.
Biteganijwe ko imihango y’ubukwe izabera mu rugo rw’abageni bemeye gusangira umugabo umwe.
Mu mafoto akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga yerekana aba bakobwa bishimanye n’uyu musore ugiye kubarongorera icyarimwe.
Aba bakobwa biteguye gusangira umugabo umwe aho bivugwa ko bazanabana mu nzu imwe ibidasanzwe kubaho.
Ubu bukwe buteganyijwe mu minsi iri mbere gusa ibinyamakuru byo muri Nigeria dukesha iyi nkuru ntibyatangaje itariki nyirizina buzaberaho.