Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad, yifatiye ku gahanga umunyamakuru wamubajije, aho bashingira icyizere bafite cyo gutsinda umukino wa Bénin kandi u Rwanda atari igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino habayeho ikiganiro n’itangazamakuru, cyahuriwemo na Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda ndetse n’umutoza wayo.
Ni ikiganiro cyabaye ku wa 5 Kamena 2024, cyibanda ku mukino ugomba kubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro.
Umwe mu basabye ijambo ni umunyamakuru wabajije Bizimana uko yumva we na bagenzi be bazitwara ku mukino kandi baturuka mu gihugu kitari icy’abanyamupira.
Ati “Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari Igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru, ariko ntabwo ntekereza ko na Bénin nayo ari igihugu cyiza kuri iyi ngingo. Uriya uzaba ari umukino buri wese afite amahirwe 50/50. Ntaho bihuriye no kuba twaba tugiye gukina na Maroc cyangwa ahandi. Turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”
Amavubi arakirwa na Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ndetse kugeza ubu akaba arirwo ruriyoboye.