Anitah Muller ni we mukobwa uri mu ndirimbo nshya ya Element yise ‘Milele’ ikaba ari iya Gatatu y’uyu musore.
Ubwiza bw’iyi nkumi bukaba bukomeje kuvugisha benshi nyamara na bwo bukaba buhenze ku kigero cyo hejuru.
Milele ni indirimbo ifite inkuru yihariye cyane ko iri mu zo Element yavugaga ko zizashimangira ko ari we nyiri Afro Gako.
Ikindi kikaba ari igikundiro uyu muhanzi unabihuza no gutunganya umuziki amaze kugwiza.
Kuva yajya hanze hakomeje kugarukwa ku nkuru z’umukobwa ufite ababyeyi umwe ari umwirabura undi ari umuzungu uyirimo.
Element yumvikanye abwira uyu mukobwa ko ari we buzima bwe bwose. Anitah Muller na we avuga ko atewe ishema na we.
Amakuru yizewe dukesha inyaRwanda ni uko uyu mukobwa yishyuwe ibihumbi 2 by’amadorali ubwo ni miliyoni zisaga 2.6Frw kugira ngo yemere kujya mu ndirimbo.
Ikindi ni uko uyu mukobwa asanzwe atuye i Mombasa, akorera imwe muri Kompanyi zaho mu bijyanye n’iyamamazabikorwa.
Uyu mukobwa agaragara akina inkuru y’urukundo na Element ikomeje kunyura benshi.
Indirimbo ‘Milele’ ikaba ibaye iya Gatatu, Element akoze nyuma ya ‘Kashe’ na ‘Fou De Toi’ yahuriyemo na Ross Kana na Bruce Melodie.
Element uri mu bihe byiza bamwe bafata nk’ibya Meddy banavuga ko wenda bizanarangira bahuje inkuru bikarangira we na Anitah Muller bakundanye.
Urukundo rwabo rwaba rubaye nk’urwa Meddy na Mimi bahuriye muri ‘Ntawamusimbura’ bikarangira babaye umwe ubu bakaba bubatse umuryango baranungutse imfura y’umukobwa.