Perezida Museveni wagarutse muri Namugongo nyuma y’imyaka ine hibukwa umunsi w’abamaritiri(Abihaye Imana) ba Uganda , yihanangirije kwirinda kujya impaka ku bujiji n’imyifatire y’abaryamana bahuje igitsina.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bateraniye muri ako gace ku gicamunsi cy’ejo hashize kuwa mbere ku rusengero rw’Abagatolika, perezida Museveni , yavuze ko Uganda ari igihugu cy’abamaritiri, aburira abantu binjira mu bikorwa by’ubutinganyi ko Leta itazaceceka ngo ibirebere.
Perezida Museveni yihanangirije abamamaza ubutinganyi, avuga ko imibonano mpuzabitsina ku baryamana bahuje ibitsina itazigera yemerwa muri Uganda.
Ati: “Uyu munsi Uganda ni igihugu cy’abamaritiri, kandi abo bantu bavugira hanze gusa nko ku kibazo cyo kuryamana kw’abahuje igitsina; ntibazi ko Uganda ari igihugu cy’abihaye Imana.”
Kuri uyu wa mbere, Perezida Museveni wari kumwe na Madamu we akaba na Minisitiri w’uburezi na siporo, Maama Janet Museveni, yavuze ko n’ubwo ibihugu by’iburengerazuba cyane cyane Ubwongereza na Amerika, biherutse gufatira ibihano abayobozi bakuru ba Uganda, nta kizabuza Uganda gukomeza amahame arwanya abatinganyi.
Banki y’isi kandi yahagaritse inkunga mu mishinga ikomeye muri Uganda kubera itegeko guverinoma yashyizeho ivuga ko igamije kurengera ishyingiranwa gakondo rya Afurika n’indangagaciro z’umuco.