Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 25 yitwaza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho ariko ntihagaragaramo Rwatubyaye Abdul.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bose bagomba gufasha Amavubi.
Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia ni umwe mu bakinnyi bahamagawe nyuma y’igihe atagaragaramo, gusa bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.
Nubwo adahari ariko hari abandi bakinnyi batoranyijwe bagomba kumukorera mu ngata bakaziba icyuho cye ku buryo Amavubi yakomeza kuyobora Itsinda C aherereyemo.
Abakina mu izamu bahamagawe harimo Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.
Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.
Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.
Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.
U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.