Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars aravuga ko nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango kuko ngo byaba binagayitse.
Gasamagera yavugaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abayobozi b’ibanze bahatira abaturage gutanga umusanzu wa FPR ndetse rimwe na rimwe bagaterwa ubwoba bwo gufungwa mu gihe batawutanze.
Yagize ati « Amahame tugenderaho nk’umuryango wa FPR Inkotanyi, ni uko umuntu atanga umusanzu we, akawutanga ku bushake, akawutanga mu bushobozi bwe. Nta kwiniga, nta kwihambira, nta guhanyanyaza, nta gushakisha hirya no hino, ufite icyo afite agitanga uko agifite, ariko ntiyigerezaho ngo yiyicishe inzara cyangwa yihotore. Ni ku bushake no mu bushobozi bwe. »
« Ibivugwa rero by’icya cumi, ibya mirongo ingahe ku ijana, ibyo bintu twanahagurukije amatsinda atandukanye y’abantu bazenguruka mu gihugu cyose, kureba aho ibyo bintu bivugwa kandi bikosorwe. Bigomba gukosorwa, n’ababa baratanze amafaranga badashaka kuyatanga bakayasubizwa… », uyu ni Gasamagera akomeza gutanga ibisobanuro.
Yakomeje agira ati « Ntihazagire umuntu uhohoterwa muri ubwo buryo kuko n’ukumuhohotera, ntihazagire umuntu wakwa ibyo adafite, atishakiye we ku giti cye. Hari umuntu wabyishakira akavuga ati njyewe niyemeje gutanga iki, uko nagitanga kose, »
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi avuga ko nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu kuko ngo no mu buryo bw’imikorere byaba bigayitse kandi bisuzuguritse.