Ubushakashatsi bwakozwe muri 2008 muri European journal of social psychology bwagaragaje ko abantu badafite abakunzi(singles) baba batishimiwe neza muri rubanda.Ariko inzobere ntizemeranya n’ubu bushakashatsi .Ubu bushakashatsi nanone abantu bari single akenshi baba baniteguye kuba mu rukundo.Ariko nubwo bimeze bityo hari inyungu zitandandukane zo kutaba mu rukundo.
Ubyizere cyangwa ubyange urukundo ni ikintu cy’ingenzi ku mitekerereze ya muntu.Umwanditsi Susan Winter  avugako urukundo ndetse n’imibanire bifata umwanya munini mu mitwe yacu.Nubwo urukundo ruza rutateguje ariko umuntu hari ubushobozi ashobora kugira bwo kuruhagarika.
Winter avugako igihe umuntu ari mu rukundo amara umwanya munini ahangayikiye uwo bakundana ibi byose bigafatwa nk’ikiguzi cy’urukundo ibi bishobora gutuma gutera ikibazo cyo guhangayika cyane.
1.KUGIRA UBWONKO BWISANZUYE.
Kuba single bifasha kubona umwanya wo kugira ibindi bitekerezo bishya mu mutwe ndetse no kugira inzozi kuko uba utekereza neza.
2.UBA WISANZUYE MUBUZIMA BWOSE
Kuba singo bituma ujya aho ushaka igihe ubishakiye.Kutaba mu rukundo bituma ubaho ubuzima bwisanzuye ndetse bwigenga.
3.UBONA IGIHE CYO KWIYITAHO.
Akenshi na kenshi iyo umuntu ari mu rukundo bituma aba ahuze cyane kubera kwita kuwo bakundana bityo umwanya wo kwiyitaho ukaba mucye cyane.Iyo rero umuntu atari mu rukundo uwo mwanya arawubona bigatuma yita kubuzima bwe ndetse akabuha icyerekezo ashaka ntawe abanje kwaka uburenganzira.
4.BITUMA WISANZURANA N’INSHUTI ZISANZWE
Iyo umuntu araho yisanzuye atari mu rukundo bituma abonera umwanya inshuti ze zisanzwe ndetse akaba yazikorera buri kimwe nta rwicyekwe ,akaba yasohoka,akabyina,akanywa icyo ashatse ntawe aribuhe raporo.
5.BIGUFASHA KWITEZA IMBERE
Akenshi hari abajya mu rukundo bibwirako byabafasha mubijyanye no kwiyubaka mu bushobozi kuko ibibazo n’imitwaro yabo baba babonye uwabibafasha.
Ariko nyamara kutaba mu rukundo byagufasha gutera imbere kuko bituma wumva ko ibirebana n’ubuzima bwawe byose biri munshingano zawe.Bikaba byatuma ukora cyane,udasesagura amafaranga cyane nko kugurira umukunzi impano ndetse n’ibindi.