Ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2024 mu Karere ka Nyabihu, hatangijwe imurikabikorwa ryateguwe n’abikorera, ariko abaturage ntibanyuzwe no kuba mu byamuritswe nta mata ndetse n’imyenda byari bihari.
Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa baganiriye na Imvaho Nshya, bishimiye ko hari ibyo begerejwe ariko abandi bagaragaza ko babangamiwe cyane n’uko hari ibyo batabashije kubona kandi bumvaga ari byo baje gushaka, birimo amata n’imyambaro.
Umwe mu bitabiriye wazengurutse ashaka imyambaro akayibura, yavuze ko atashye ababaye, gusa asaba ko icyo kibazo cyakemurwa n’abacuruzi bayo bakaza.
Yagize ati: “Naje nzi ko nje kwihahira imyambaro ariko ndahageze nsanga ntabwo bazanye abacuruza imyenda. Ubwo nari nzi ko mpera ku gitenge kuko iyo baje gutya, akenshi biba bihendutse ugereranyije no mu maduka asanzwe abigurisha. Ndasaba ababishinzwe ko babikemura tukabibona”.
Abandi bagaragaje ikibazo cy’ibyo babuze ni abashakaga amata, kuko ku munsi wa mbere waryo nta Mata yigeze amurikwa.
Umuturage witwa Imanirakoze Esther, Utuye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kora, Umudugudu wa Rwankuba, na we yavuze ko abangamiwe no kuba hari ibyo yaje gushaka ariko ntabashe kubibona.
Yagaragaje ko muri iri murikabikorwa nta bacuruzi b’imyenda bigeze bazamo bityo ko kuri we ari imbogamizi asaba ubuyobozi kugira icyo babikoraho.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyabihu, Reverand Pasiteri Twizerimana IIdephonse yagaragaje ko imurikabikorwa ry’uyu mwaka ritandukanye cyane n’ayandi binyuze mu buryo riteguye, cyakora ashimangira ko mu bacuruzi bagera kuri 62 babashije kwiyandikisha ari nta bacuruza imyenda barimo avuga ko ikibazo cy’amata batabashije kubimenya neza mbere.
Yagize ati: “Iri murikabikorwa ridufitiye inyungu nyinshi kuko abafatanyabikorwa bose b’Akarere mu ngeri zitandukanye bahurira hamwe kandi bose bakazana ibyo bakora bigatuma inyungu ziba nyinshi kuko habamo kwigiranaho, hanabamo ko umwe ashobora kuzuzanya n’undi. Ikindi ni ahantu heza ho kugira ngo bagaragarize abaturage ibyo bakora n’abaturage bakabagaragariza ko bishimiye serivisi bahabwa”.
Agaruka ku kibazo cy’abacuruzi b’imyenda n’amata batabashije kwitabira, Rev. Twizerimana yabwiye Imvaho Nshya ko nawe atabashije gusobanukirwa n’ikibazo uruganda rw’amata rwa Mukamira rufite ariko ko bagiye kubikurikirana, yemeza ko uyu mwaka ari nta mucuruzi w’imyenda wabashije kwiyandikisha.
Ati: “Uyu mwaka, hari abacuruzi batabashije kwiyandikisha harimo abacuruzi b’imyenda. Ni yo mpamvu bamwe bayibuze ariko turabizeza ko umwaka utaha na bo bazaboneka”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yagaragaje ko Akarere kazakora uko gashoboye ngo igikorwa kizagende neza.
Iri murikabikorwa ryabereye mu Murenge wa Bigogwe ukaba Umurenge w’Ubuhinzi n’ubucuruzi ryitabiriwe n’abahinzi, ibigo bitegamiye kuri Leta, iby’Uburezi n’abandi. Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa Gatanu Tariki 31 Gicurasi 2024.