Abantu benshi ntago boroherwa no kubika ibanga kuko bisaba umutima ukomeye cyane ndetse bigasaba imbaraga nyinshi.
Dore rero bimwe mubituma bitorohera buri umwe wese kubika ibanga
1.BITERA UBWOBA CYANE.
Akenshi kubika ibanga bitera ubwoba bitewe n’ibanga ubitse,uwo uribikiye ndetse n’ugomba kurimenya.Ibanga ritera ubwoba iyo riramutse rimenyekanye bigira ingaruka cyane cyane ku uribikiwe ndetse n’uribitse.
2.GUTAKARIZWA IKIZERE
Hari igihe umuntu aba abitse ibanga rikomeye cyane ku muntu we wahafi ,inshuti magara ,umuvandimwe we,uwo bakorana,umukoresha we ndetse n’abandi.Ibi byose bishobora gutuma umuntu amena ibanga muburyo bwo gukomeza kubaka icyirezere hagati ye n’uwo abwiye iryo banga.
3.GUSHAKA INDONKE
Hari igihe bitewe no gushaka amafaranga muburyo bworoshye umuntu yisanga yamennye ibanga rya mugenzi we bitewe nibyo yasezeranijwe nyuma yo kumena iryo banga.Hari abahabwa amafaranga,hari abahabwa umwanya mwiza mu kazi …
4.KWIRINDA AGAHINDA GAKABIJE
Guhorana ibanga ubitse ku muntu cyangwa ikintu bishobora gutuma urwara indwara iterwa n’agahinda gakabije kuko amarangamutima yawe ataba atekanye cyane iyo iryo banga rishobora kuba hari uwo ryarokora cyangwa rigatuma abona ikintu kingenzi yaba akeneye mu buzima ariko ukaba utabasha kumufasha.
5.KWIRINDA GUHORANA AGAHINDA NDETSE N’INKOMANGA KU MUTIMA
Akenshi iyo ubikiye umuntu ibanga uhora ukeka ko atekereza ko warimennye ndetse iyo ubonye umuntu ufiteho amakuru ariko utarayamubwiye uhora wumva ufite ikiniga ndetse a’akangononwa ku mutima.