Gutandukana n’uwo mukundana ni urugamba rukomeye byaba ku abatandukanye ariko by’umwihariko ku abana babakomokaho byaba kuburyo bw’imibereho ndetse by’umwihariko ibijanye n’imitekerereze yabo.Usanga umwana ahura n’ikibazo cy’amahitaho hagati y’ababyeyi bombi ndetse agahora mu urungabangabo rwo kubura uwo yabaza n’uwo yareka.
Gusa izi ngaruka ntago zigera kubatandukana babana gusa ahubwo zirarenga zikagera ku abakundana bagatandukana batarabana .
Niyo mpamvu uyu munsi nyuma yo kubona ko ikibazo cyo gutandukana kimaze gufata indi ntera ku isi by’umwihariko mu Rwanda Byoseonline.rw yabateguriye uburyo bwagufasha guhangana n’ingaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga.
1.KWITA KUBIGUFITIYE INYUNGU
Akenshi kugirango umare umwanya munini witekerezaho nuko uba udafite akazi kenshi ko kwitaho bituma ufata umwanya munini utekereza kuhahise hawe by’umwihariko kubijyanye n’amarangamutima cyane cyane ku wo mwatandukanye mwahoze agatoki kari kukandi.Aha rero icyagufasha nuko wareba ibindi bigufitiye inyungu nk’akazi kagutunze,gukora siporo ndetse n’ibndi.
gutandukana bitera agahinda
2.KWIMA UMWANYA UWO MWAHOZE MUKUNDANA
Buriya ngo icyikurya kiba kiri mu myenda yawe buri muntu ushobora kubangamira amarangamutima yawe si uri kure yawe ahubwo ni uguhora hafi.Kuba kure y’uwo mwahoze mukundana mukaza gutandukana nabyo byagufasha kumwibagirwa ndetse ku mwima umwana wo guhura no kuvugana byahato na hato nabyo birafasha cyane, bigatuma ubona uko uha umwana undi wagufasha gukira ibyo bikomere.
3.GUHA AMAHIRWE URUKUNDO RUSHYA
Aha unyumve neza kuba warababaye ntago ari iherezo ry’ubuzima,nyuma yo kubabara,kurira ,gushavura uba ugomba kunyuza ikiganza cyawe ku matama yawe ubuzima bugakomeza.Kimwe mubyagufasha kunyura mu urwo rugendo ni uguha amahirwe undi ukeneye amarangamutima yawe kugirango ayomore ibikomere umwanya, akagagerageza amahirwe.Gusa aha naho bisaba kwitononda ugahitamo neza ukwiriye kuko ushobora kwisanga wongeye kubabara kuko umutima uba utarakira.
4.KWIYUBAKA MUBURYO BW’UBUSHOBOZI
Kuba udahagaze neza mubushobozi ni kimwe mubibazo bigora cyane abamaze gutanduka kuko bumwe mubufasha wabonaga buturutse kuri mugenzi wawe buba bwahagaze bishobora gutuma wisanga mu bukene.Aha bigusaba guhera kuri dukeya ufite ukagenda wishakamo ubushobozi bizatuma utadatekereza kuwo mwakundanaga ndetse n’ubufasha aguhaga bigatuma umwibagirwa.
5.GUSHAKA UBUFASHA BW’ABAGANGA
Akenshi iyo umuntu agitandukana n’uwo bakundanaga aba afite ibibazo byinshi b’umwihariko iby’ubuzima bwo mu mutwe bitewe n’ingaruka zo kubura uwo bahorane cyane cyane iyo atariwe gutandukana byaturutseho.Aha rero umuntu agirwa inama yo kwegera inzobere ku bijyanye n’ubuzima bwo mumutwe kugirango zimufashe muburo butandukanye bimufashe gukira ibyo bikomere ndetse bimurinde kuba yahura n’agahinda gakabije.