Umukinnyi wa filime Nyarwanda Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke, yahaye impano y’imodoka umugore we Ntambara Jacky mu gikorwa yetuguye cyo gushima Imana ko yamurinze.
Clapton Kibonge mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 nibwo yahuye n’inshuti n’umuryango ahazwi nka Kaso mu karere ka Kicukiro, ashima Imana ko yamurinze ubwo yari arwaye ibihaha.
Imodoka Kibonke yahaye umugore ye ni iyo mu bwoko bwa Tucson (2008) yakozwe n’uruganda rwa Hyundai.
Mu ntangiriro za Mutarama 2024 nibwo byamenyekanye ko Clapton Kibonge yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Yabazwe igihaha kuko cyari kirwaye.
Ubwo yari afashe ijambo ari gutanga ubuhamya, yavuze ko ashaka gushimira umugore we wamubaye hafi mu bihe by’ubukene n’uburwayi.
Ati “Uyu mugore yaranyihanganiye, yemeye kubana nanjye ndi umukene, ndwaye cyane yarihanganye. Nagize amahirwe sinapfa, Imana yarandinze none mu bushobozi buke namugenegeye impano y’imodoka.”
Clapton Kibonge yashimiye umugore we wamubaye hafi, amwizeza ko ibihe bigiye guhinduka kuko noneho yavuwe agakira.