Umusore witwa Rogassion Masasawe wigiraga kuba padiri wari utuye mu gace ka Tanga mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Tanzania, yiyahuye nyuma yo kwangirwa gukomeza mu cyiciro kindi cy’ayo masomo yamuteguriraga kuba padiri.
Amakuru yo kwiyahura kwa Rogassion Masasawe yemejwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Magamba uwo musore yari atuyemo, Julias Nyangusi, ndetse ko yihahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya muri ako gace bumusaba kuva mu nzu ’Magamba Novitiate Formation’ yabagamo acumbikiwe na Kiliziya.
Ati ‘‘Amakuru y’ibanze twakiriye ni uko yahawe ibaruwa n’abayobozi be bamusaba kuva mu nzu kubera ko atabashije kugera ku rwego rwo gutanga indahiro ze mu kwezi gutaha.’’
Nyangus kandi yavuze ko uwo musore mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ubutumwa bugufi nyina umubyara amubwira ko atabashije kugera ku ntego yari yarihaye, amusaba kutarira, ndetse amubwira ko abizi ko yatengushye abantu benshi.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Tanga, Almachius Mchunguzi, na we yemeje ibyo kwiyahura k’uyu musore ndetse ko ashobora kuba yarabitewe n’agahinda yagize nyuma yo kwakira amakuru ko atagikomeje gutegurirwa kuba padiri, ariko avuga ko hagikomeje iperereza kugira ngo bimenyekane niba nta yindi mpamvu yaba yarateye urupfu rwe.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Tanga aho uwo musore yiteguriraga kuba umupadiri, ntacyo bwari bwatangaza ku bijyanye n’urupfu rwe.