Mu gitondo cyo kuwa Mbere Tariki ya 20 Gicurasi 2024, nibwo uwo mugore yafatiwe ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore mu Karere ka Gatsibo ahetse igipupe mu mugongo.
Abagore basanzwe bajya gukingiriza kuri icyo Kigo Nderabuzima bagaragaje ko uwo mugore amaze igihe yiba amatelefoni abagore bahakingiriza abana.
Umugore wagize uruhare mu kugira ngo atahurwe yemeza ko uwo mugore, inshuro ebyiri yamubonye kuri icyo kigo Nderabuzima hari abagore bibwaga amatelefoni.
Yagize ati”Ubushize twaje gukingiza ,umudamu twarikumwe abura telefoni,aba ari njye basaka we yagiye . Yongeye kugaruka nabwo umumama twari twicaranye nawe abura telefoni,ndavuga ngo umuntu uhora yiba telefoni ndamuzi namubonye isura,naramukurikiye ariko ndamubura.”
Uwo mugore yakomeje ati”Uyu munsi nje gukingiza,yaje imbere yanjye ,mbona isura ndayizi ,yaje kwicara iruhande rwanjye ndamubaza ngo ese mada ko uza gukingiza umwana wawe angana iki ? Ko buri gihe duhurira ahangaha!Arambwira ngo uwanjye ni agahinja ! Sinzi ukuntu yarebye hirya nkaze numva ahetse ikintu gifobagana .”
Uwo mugore avuga ko nyuma yo kumugeraho amakenga yamenyesheje umuforomo ko uwo mugore ariwe akekwaho Kubiba telefoni .
Ati” Yabonye ngiye kubibwira muganga arahaguruka ariruka ,mbwira muganga nti ahubwo arirutse nibwo bamukurikiye baramugarura bamutwikuruye basanga ahetse igipupe.”
Uwo mugore nyuma yo gufatwa hagaragaye umugore wamushinjaga ko aherutse kumwiba telefoni ndetse anemera ko yayitwaye ahita anamwishyura 100.000 frw .
Abagore basanzwe bakingiriza Ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore ndetse n’abahakorera bivugwa ko bamaze igihe bibwa amatelefoni yabo bagakeka ko uwabibaga ari uwo mugore .
Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kabarore, Gatsinzi Francois yemeje ko uwo mugore yafashwe ahetse igipupe ndetse bamushyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha ashinjwa.Uwo muyobozi avuga ko uwo mugore wari uhetse igipupe yababwiye ko yabikoraga agamije Kwiba telefoni.
Nubwo uwo mugore avuga ko yajyaga Kuri Icyo kigo Nderabuzima ahetse igipupe kugira ngo yibe telefoni ariko bamwe mu bagore basabye ko yakorwaho iperereza dore ko hari abakeka ko ashobora no Kuba mu bashobora Kwiba abana b’impinja.
Hari amakuru avuga ko uwo mugore avuka mu Murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo ariko andi makuru akavuga ko uwo mugore Ubusanzwe atuye mu mujyi wa Kigali ndetse ibyo Kwiba amatelefoni akaba yabikoraga mu bice bitandukanye .