Umugabo witwa Habaguhirwa Boaz yatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kugerageza kwica atwitse umugore we n’umwana w’uruhinja kubera ko bamuhanuriye ko atari uwe.
Uyu mugabo asanzwe ari uwo Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge,
Amakuru aturuka muri kariya gace, avuga ibi byabaye mu masaha ya saa yine n’igice kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024.
Abaturage bari aho ibi byabereye baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu mugabo yifungiranye mu nzu yarimo umugore we n’umwana w’uruhinja utaruzuza amezi abiri avutse, agaturitsa gaze igatangiza inkongi kuri iyi nzu.
Aba baturge bakomeza bavuga ko ariko ngo ku bw’amahirwe uyu mugabo n’umuryango we bahise batabara babakuramo nta n’umwe urashiramo umwuka.
Uyu mugabo yatwitse uru rugo ashaka gutwika uyu mwana utaruzuza n’amezi abiri, kuko yahanuriwe ko atari uwe ahubwo ngo umugore we yamubyaye hanze nkuko bamwe mu baturage bari aho ibi byabereye, babwiye BTN dukesha iyi nkuru.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Uyu mugabo ibintu yakoze n’iby’ububwa. Kuko yashakaga kwitwika agatwika, umugore we ndetse n’umwana we. Kandi arihombeje rwose, ahubwo izindi nzego zibishinzwe, zitangire zimukurikirane nibiba ngombwa kandi afungwe kuko yakoze icyaha.”
Undi waganiriye na kiriya gitangazamakuru yagize ati: “Ariko abahanuzi nk’aba bazarikora, dore uyu baragiye baramubeshya nawe ashaka kwitwikira umuryango, ubwo se yabonaga bapimye ‘DNA’, abantu bajye bategereza gupimisha aba bana babo mu gihe habayeho ibibazo by’ubwumvikane buke nk’ibi.”
Ku rundi ruhande, umugore wa Habaguhirwa yavuze ko nta makimbirane yari asanzwe afitanye n’uyu mugabo we, ariko ngo nawe hari ibyo yumvaga bigenda bivugwa ko uwo mwana w’amezi abiri yamubyaye hanze nyamara ataribyo.
Ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru, uyu mugore yagize ati: “Nange numvaga ajya abimbwira, yinjiye mu nzu maze kumuha ibiryo [uwo mugabo] mbona yarakaye cyane, nyuma y’akanya gato ahita ambwira ngo inzu yacu irahiye ngira ngo ari kunkinisha.”
Uyu mugore yakomeje agira ati “Hashize akanya nibwo nageze muri ‘salon’ mbona inzu yatangiye kwaka, nta gatege nari mfite niko guhita ntangira gutabaza, uyu mwana wange nahise munyuza mu idirishya, ari nako mpamagara abantu ngo baze kumutabara, hashize akanya sinzi aho aba bagabo bavuye mbona baciye idirishya, nange banyuzamo mba ndarokotse.”
Uyu mugabo nubwo yari yangiritse mu isura, yagerageje gutoroka ariko biba iby’ubusa ngo kuko abaturage bahise bamufata kugira ngo atangire akurikiranwe kuko bivugwa ko ariwe watwitse iyi nzu yarimo umuryango we nkuko umwe mu bari aho ibi byabereye yabivuze.
Aya makuru yemejwe na Mukasano Agnes, usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Katabaro, aho yavuze ko ubusanzwe atari afite raporo igaragaza ko uyu muryango ubana nabi, ahubwo nabo batunguwe no kumva ibyabaye.
Ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru, Mukasano Agnes, yagize ati: “Nange nahamagawe n’abaturage bavuga inzu yahiye, hanyuma guhita duhamagara polisi iraza iradufasha. Icyakora nta raporo nari mfite ivuga ko uyu muryango ugirana amakimbirane.”
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, uyu muryango wose wari wajyanywe mu bitaro kugira ngo ubanze witabweho, mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwari rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi y’umuriro.