Nyuma y’uko ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza inaniwe gutwara igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere, umufana wayo yahisemo kwiyambura ubuzima akoresheje ikiziriko.
Umufana w’ikipe ya Arsenal utatangajwa amazina wo mu gihugu cya Kenya yahisemo kwiyahura nyuma y’uko ikipe akunda ibuze igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi ubwo mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino isoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yo ku munsi wa 38.
Icyari gitegerejwe na benshi ni ikipe yagombaga kwegukana igikombe aho byashobokaga ko Manchester City yacyijyana cyangwa Arsenal ikaba ariyo igitwara.
Byarangiye Manchester City ariyo igitwaye iri ku mwanya wa mbere n’amanota 91 nyuma yo gutsinda West Ham United ibitego 3-1 naho Arsenal yo birangira ibaye iya 2 n’amanota 89 nyuma yo gutsinda Everton ibitego 2-1.
Nyuma yo kubura igikombe hari umufana wafashe umwanzuro wo kwiyahura nk’uko ikinyamakuru Pulse Sports Nigeria cyabitangaje.
Iki kinyamakuru cyivuga ko hari umufana wa Arsenal ukomoka muri Kenya utamenyekanye amazina wahisemo kwiyahura nyuma yo gutwarwa igikombe na Manchester City.
Mu gihugu cya Kenya ntabwo ari ubwa mbere ibi bibaye kubera ko muri 2014 nabwo umufana wa Arsenal yiyahuye kubera iyi kipe yari yatsinzwe na Monaco naho muri 2009 ho yiyahura kubera ko na Manchester United.