Nyuma y’uko goverinoma y’u Rwanda itangaje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ku wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza, kuri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza amabwiriza mashya avuguruye aho abuza ibitaramo n’ibindi birori mu mujyi wa Kigali.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko muri Kigali mu mihango y’ubukwe kwiyakira bibujijwe. Ni mu gihe kandi ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40.
Mu gihe kandi dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, “ibirori no kwiyakira” bijyanye nayo nabyo byahagaritswe. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gukora kandi zitware abantu 100% bicaye gusa amadirishya agomba kuba afunguye kugira ngo hinjiremo umwuka.
Ku bagenzi bajya n’abava mu Mujyi wa Kigali, abemerewe kugenda mu modoka rusange ni abikingije Covid-19 gusa.
Utubari two tuzakomeza gufungura mu byiciro hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ariko tutakira abarenze 50% by’ubushobozi bw’aho dukorera. Iri tangazo rikomeza rigira riti “Tugomba gufunga saa mbili z’ijoro kandi abakiliya bagomba kuba barikingije Covid-19 byuzuye”.
Mu nsengero, ho imihango yose ihabera igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu. Abitabira amateraniro bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye”.