Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021, mu karere ka Musanze Umurenge wa Cyuve mu kagari ka Bukinanyana, Umukecuru w’imyaka 87 yishwe n’abagizi ba nabi bamutwitse mu maso.
Nyirabikari Therese w’imyaka 87 niwe wasanzwe hafi y’urugo rwe yanegekaye nyuma yo gukubitwa ndetse agatwikwa mu maso akajugunywa hafi no ku rugo rwe yari atuyemo n’abantu batamenyekanye nyuma yagezwa kwa muganga agahita yitaba Imana.
Umuhungu we babana mu nzu witwa Ngizwenimana w’imyaka 31, niwe wamusanze hafi y’urugo rwabo maze ahita atabaza kuko uyu mukecuru atari yagashizemo umwuka ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa ariho yaguye akigezwayo nkuko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Community Policing, mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police, CIP, Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu Polisi yamaze guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kubigiramo uruhare.
Yagize ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batatu bakekwa, bashyikirijwe Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Cyuve ngo bakorweho iperereza hamenyekane uruhare rwabo mu byabaye. Polisi irakomeza kubikurikirana kugira ngo abigizemo uruhare bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.”
CIP Ndayisenga yakomeje asaba abaturage kwirinda ibyaha n’amakimbirane no gutanga amakuru hakiri kare kuko Polisi itazihanganira abagerageza kubikora.
Ati “Tuributsa abaturage kwirinda ibyaha, amakimbirane n’ibindi bihungabanya umutekano kandi Polisi ntizihanganira abakora ibyaha, turasaba kandi abaturage ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru kubahunganya ituze n’umudendezo wabo.”
Mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi harimo umuhungu w’uyu mukecuru babanaga mu nzu aho batawe muri yombi mu gihe bagikorwaho iperereza.