Nyuma yuko icyorezocya COVID-19 cyari kimaze iminsi myinshi kijengereje isi, kuri ubu cyabonewe urukingo aho hari ibigo bitandukanye bikora inkingo zo kurwanya iki cyorezo nubwo benshi bakomeje kunangira ku kwikingiza iki cyorezo kubera impamvu zitandukanye bagenda batanga.
Ibihugu byinshi byashizeho ingamba zikaze ku bantu banga gufata izi nkingo harimo nko gukumirwa ahantu hose hateranira abantu benshi ndetse bamwe bakanirukanwa mu mirimo bakora cyane cyane abakozi ba Leta.
Mu Rwanda naho abantu banga kwikingiza ntabwo bahabuze kuko ari kenshi hari abantu bagaragaye banga gushira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo harimo kwambara agapfukamunwa. Muri aba bantu benshi batangaga impamvu ko Imana basenga n’ibyo basomye muri bibiliya bitabemerera kwambara agapfukamunwa byagera ku kwikingiza byo bikaba kirazira aho benshi batanga impamvu ko ari ibyahanuwe biri gusohora.
Ntabwo Leta y’u Rwanda yari yatangaza ku mugaragaro ko umuntu wanze kwikingiza ari umukozi wa Leta azirukanwa gusa ni kenshi abayobozi batangaza ko batazareka ko umuntu utarikingije ajya mu bandi kubateza ibibazo. Ni muri urwo rwego abakozi benshi banze gufata urukingo bari kugenda basabwa ibisobanuro bamwe bakisubiraho abandi bagatsimbarara ari nako birukanwa mu nshingano zabo.
Umwarimu wo mu karere ka Kayonza witwa Ntawiheba Osee yatanze ibisobanuro ko impamvu yanze gufata urukingo avuga ko ashingira ku byo bibiliya ivuga ko atafata urukingo.
Ati “ Imana yanyemeje ko ntakwiriye kwiteza uru rukingo kubera ko utarwemera wese hari imiyoboro myinshi y’ubuzima atazemererwa. Ku bw’ibyo mpagaze mu burinzi bw’Imana ishobora byose, sinemerewe gufata uru rukingo mu nzego zarwo zose.”
Mu ibaruwa byoseonline dufitiye kopi, Ikigo cy’igihugu gishinwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) kirukanye bamwe mu bakozi bacyo kubera icyemezo bafashe cyo kwanga gufata urukingo rwa COVID-19 bityo ko batagomba gusubira mu kazi nk’abakozi b’iki kigo.
Urukingo rwa COVID-19 rwavuzweho amagambo y’ibihuha menshi atandukanye aho bamwe bavugaga ko urufashe ahinduka ihene ndetse n’ibindi ariko hari benshi bamaze kurufata kandi ntacyo babaye yemwe nanjye ubagezaho iyi nkuru narikingije kandi meze neza nta kibazo.