Abagabo batatu barimo umwe wo mu murenge wa Gashaki na babiri bo mu wa Remera mu karere ka Musanze batawe muri yombi bakurikiranweho kwica umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi ni bwo umurambo wa nyakwigendera Nishimwe Marie José wabonetse mu gikoni gisanzwe kitabamo umuntu kuko umukecuru nyiracyo aheruka kwitaba Imana.
Umurambo we wabonetse nyuma y’uko umwe mu bacyekwaho kumwica Habumugisha Emmanuel yari amaze kubonwa n’abaturage asohoka muri icyo gikoni bakamwirukaho baramufata bamwikanzemo umujura nibwo bagiye kureba aho aturutse basangamo umurambo wa Nishimwe Marie Josee w’imyaka 20 uvuka mu kagari ka Murandi mu mudugudu wa Akabagora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Barihuta Assiel, yabwiye BWIZA dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yemeye ko ari we wishe uriya mukobwa nyuma yo gutumwa na mugenzi we Ishimwe Jean Gilbert Alias Fils w’imyaka 23 y’amavuko uwishwe yashinjaga kuba yari yaramuteye inda.
Nyakwigendera ngo bagiye kumureba iwabo nkabasanzwe bamutereta bararana nawe nyuma yo kumusambanya ngo bamusohoye bamubwira ko bagiye kumwereka aho bazabanira niko kumujyana mu gashyamba kari hafi aho baramwica bajya kumuta mu gikoni cy’umukecuru uherutse kwitaba Imana.
Abakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa ni batatu harimo umwe wafatiwe hafi yahabereye icyaha akavuga ko yatumwe na mugenzi we umukobwa yari yabwiye ko yamuteye inda ndetse n’umugabo w’imyaka 50 wahuye nabo bikoreye umurambo bamubona bakamwikanga bawuta hasi bakiruka nyuma bakaza kumureba bakamuha telefone n’amafaranga ngo ntazabivuge.
Uwafatiwe mu cyuho amaze kwica Nishimwe kandi ngo yemeye ko mbere yo kumwica yari yaraye amusambanya ijoro ryose.
Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB sitasiyo ya Muhoza, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.