Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza abakangisha abandi kubasebya bifashishije amafoto yabo y’ubwambure, rukabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Ni ubutumwa bw’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wahamirije IGIHE ko uru rwego rumaze iminsi rwakira ibirego byinshi bijyanye n’ abakangisha abandi kubasebya bashyira hanze amafoto y’ubwambure bwabo mu gihe baba batemeye ibyo babategeka.
Dr. Murangira yavuze ko icyaha cyo gukangisha gusebanya ari uburyo abantu bari gukoresha muri iyi minsi bashaka kwambura bagenzi babo amafaranga bifashishije amafoto n’amashusho y’urukozasoni bahawe nabo igihe bari abakunzi babo cyangwa amashusho bafashwe rwihishwa.
Ati “Urubyiruko usanga arirwo ruhura cyane n’ibi byaha kuko bizerera mu ikoranabuhanga ntibite ku ngaruka zishobora kuva mugusangiza abandi ubuzima bwabo bwite.”
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko abakorerwa iki cyaha cyo gukangishwa gukwirakwiza amafoto y’ubwambure biganjemo ab’igitsina gore kuko ikigereranyo cyabo kigera kuri 78%.
Ati” Ibirego byinshi twakira usanga igitsina gore aricyo cyiganje mu gukorerwa iki cyaha kuko bizera abantu mu buryo bworoshye, gusa ibi ni ibyaha bishoboka ko byakwirindwa igihe cyose abantu baretse guhererekanya amafoto y’ubwambure bwabo.”
Umuvugizi wa RIB yibukije abakorerwa ibi byaha kujya bazirikana ko bakwiye kujya bahita babiregera, ati “Igihe bikubayeho ugomba kuzirikana ko ibyo uri gukorerwa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ufite n’uburenganzira bwo kurega uwakigukoreye inzego z’ubutabera zikamukurikirana. Ntugomba gukora ibyo usabwa n’ugukangisha kugusebya akenshi usanga byiganje mu gusabwa amafaranga kuko iyo utagifite ayo kumuha birangira agushyize hanze, ugahomba ibyo watanze n’umwanya watakaje kandi wari kuba waramureze ibyo byose bigakumirwa hakiri kare.”
Iki ni icyaha gihanwa n’Ingingo ya 129 mu mategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, aho ugihamijwe n’Urukiko wese ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu hakiyongeraho ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 y’amafaranga y’u Rwanda.
Iyo uwakoze icyaha cyo gukangisha gusebanya ashyize ibikangisho bye mu bikorwa, igihano kiba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndese n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.