Leta y’u Rwanda yavuze ko “biboneka neza ko hari ikintu kitagenda neza mu Burundi” kuba leta yaho ishinja u Rwanda uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura, ruvuga ko ‘ntaho ruhuriye na byo”.
Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu, umunsi umwe nyuma y’ibitero bya grenades hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura no mu Ngagara byakomerekeyemo abantu 38, leta y’u Burundi itangaje ko ababikoze bateguriwe kandi bagatorezwa mu Rwanda.
Pierre Nkurikiye umuvugizi wa minisiteri y’umutekano mu Burundi, yabwiye abanyamakuru ko mbere y’ibitero byo kuwa gatanu nijoro i Bujumbura, hari n’ibindi bibiri byabanje mu ntangiriro z’uku kwezi no mu mpera z’ukwezi gushize ariko bigasa n’ibiburizwamo.
Nkurukiye, ari iruhande rw’abagabo batandatu, batanu avuga ko bafashwe mbere naho umwe agafatwa amaze gutera kimwe mu bisasu cyatewe mu Ngagara kuwa gatanu, yavuze ko ibyo bisasu byo kuwa gatanu “nta muntu witabye Imana” kubera byo, ariko hari batanu “bakomeretse bikomeye”.
Yagize ati: “Dufatiye ku matohoza amaze gukorwa, bano bantu bategurirwa mu Rwanda, binjizwa kandi bakigishwa iterabwoba n’igihugu cy’u Rwanda kikabohereza muri RED-Tabara bakaza mu Burundi, bakagira ababakira, bakabatunga, bakabapangira n’amazu.”
Mu itangazo, leta y’u Rwanda yavuze ko “nta mpamvu yo kujya muri ibyo” bikorwa. Iti: “U Burundi bufite ikibazo ku Rwanda ariko nta kibazo dufitanye n’u Burundi”.
Leta y’u Rwanda isaba abategetsi b’igihugu cy’u Burundi “gukemura ibibazo byacyo by’imbere mu gihugu no kudahuza u Rwanda n’amabi nk’ayo”.
Ibihugu byombi bisanzwe bitarebana ryiza kuva mu 2015 ubwo habaga imidugararo yabanjirije ikanakurikirwa no kugerageza guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza.
Nyuma y’ibyo u Burundi bwashinje u Rwanda uruhare mu byabaye no kwakira no guhishira ababikoze bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi. U Rwanda ruhakana ibi birego.