Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023, abatura-Rwanda 32,853 bapfuye ku mpamvu zitandukanye ziganjemo uburwayi, aho umubare munini muri aba wihariwe n’ab’igitsinagabo.
Ni imibare ikubiye muri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare izwi nka ‘Rwanda Vital Statistics Report’ y’umwaka wa 2023.
Iyi raporo igaraza ko 53.8% by’aba bantu barenga ibihumbi 32 bapfuye, baguye bigo nderaburazima n’ibitaro byo hirya no hino mu gihugu. Igaragaza ko ku ab’igitsinagabo bapfuye ari bo benshi kuko abagabo bapfuye mu 2023 ari 17,996, mu gihe abagore ari 14,857.
Iyi mibare igaragaza ko 43% by’abapfiriye mu bitaro n’ibigo nderabuzima bazize indwara zandura, abagera kuri 46% bazira izitandura, mu gihe abandi 11% bazize izindi mpamvu nk’ibikomere n’imvune.
Igaragaza kandi ko mu mpfu zabereye mu ngo no mu miryango, izigera kuri 28.6% zatewe n’indwara zandura, 61.2% ziterwa n’indwara zitandura, mu gihe izindi 10.2% zatewe n’ibikomere n’imvune.
Ugereranyije n’indi myaka umubare w’abatura-Rwanda bapfuye mu 2023 warazamutse, kuko mu 2019 hapfuye 23,771, mu 2020 hapfa 22,634, mu 2021 hapfa 19,797 mu gihe mu 2022 hapfuye 25,567.
Mu 2023 Intara y’Amajyaruguru niyo yaje ku isonga mu gupfusha abantu benshi kuko yihariye abagera kuri 8,271, Umujyi wa Kigali ukagira 7,818, Amajyepfo akagira 6,819. Abapfuye mu Burasirazuba ni 6,135, mu gihe Iburengerazuba ari 3,509.
Mu bijyanye n’uturere, Gasabo niyo yapfujije benshi kuko ifite abagera kuri 1,682, igakurikirwa na Nyagatare ifite 1,552 ndetse na Rubavu ifite 1,465. Akarere kapfujije bake ni Nyanza ifite 755, Karongi ifite 769, igakurikirwa na Ngororero ifite 797.
Iyi raporo igaragaza ko mu byahitanye Abatura-Rwanda benshi harimo indwara zitandura nka cancer, diabetes, indwara z’umutima, stroke n’indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe. Abandi bahitanywe n’indwara nk’igituntu, umusonga, impiswi, malaria n’ibindi bibazo bishobora kwibasira ababyeyi mu gihe babyara ndetse na nyuma yaho. Hari n’abazize impanuka zo mu muhanda, kwiyahura n’ubwicanyi bukorerwa mu miryango.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubahiriza intego z’iterambere rirambye [SDGs], ziteganya ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu kugezwaho iterambere n’ubuzima bwiza muri rusange.
Umwanzuro wa cumi mu yafatiwe mu Nama y’Umushyikirano yabaye muri Gashyantare 2023, uvuga ko Guverinoma yiyemeje “Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy’umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri.”
“Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.”
Intego ya Gatatu muri SDGs igamije iterambere ry’ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kurandura indwara z’ibyorezo, kugabanya imfu z’ababyeyi babyara, abana bicwa n’indwara zitandura, impanuka n’ibindi bigamije kugeza ubuzima bwiza kuri bose mu 2030.
Gahunda y’icyerekezo 2063, Umugabane wa Afurika wihaye, iteganya ko nibura muri icyo gihe abaturage bose bazaba bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi, nta muntu ukicwa n’indwara zitandura, nta mugore upfa arimo kubyara […] ndetse ibihugu bikaba byarabashije kubona ubushobozi bukenewe mu kubaka urwego rw’ubuzima.