Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel kiri mu bikorera mu Rwanda cyatangaje ko ibibazo bya internet byagaragaye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba byatewe n’icika ry’imiyoboro ya internet yo munsi y’inyanja.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo hagaragaye ibibazo bya internet yagendaga gake ahandi ntikunde na busa, ndetse bikaba ku mirongo yose.
Zimwe muri serivisi nko kumanura amafoto n’amashusho biremereye zakoraga nabi cyane, ku buryo ibyari bisigaye ari ukohererezanya ubutumwa bwa WhatsApp na bwo ariko bigafata akanya ngo ubwohererejwe abubone.
Ibi byatumye hari abandika kuri X babaza Urwego Ngenzuramikorere, RURA icyateye ibi bibazo, ariko bakamenyesha na bimwe mu bigo by’itumanaho bitanga internet mu Rwanda.
Mu gusubiza MTN Rwanda yagize iti “Mwiriwe neza. Tubiseguyeho ku mbogamizi mwahuye na zo. Muri serivisi ya internet harimo ikibazo rusange ariko ikipe ibishizwe iri kubinoza byihuse nibikemuka turabamenyesha.”
Airtel Rwanda yo yatangaje ko iyo miyoboro yacitse, ingaruka zigera ku bigo bitanga serivisi za internet muri iki gice cya EAC cyane cyane iby’itumanaho byishingikirizaga iyo miyoboro yo mu nyanja yafashaga kugeza internet ku baturage.
Imwe mu miyoboro yishingikirizwagaho irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba unyura munsi y’inyanja (Eastern Africa Submarine Cable System, EASSy) uhuza ibihugu bya Afurika n’ibindi bindi bice by’Isi n’uhuza ibyo bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iby’Amajyepfo buzwi nka SEACOM.
Iki kigo cyatangaje ko ibi bibazo byatumye abarenga miliyoni 80 bakoreshaga internet bayibura burundu n’abayifite ikagenda biguru ntege.
Uretse u Rwanda rwahuye n’iki kibazo abo muri Uganda, Kenya, Tanzanie na Sudani y’Epfo na bo bahuye n’uru ruvagusenya nk’uko ibigo bitanga internet muri ibyo bihugu byabitangarije abakiliya babyo.
Airtel Rwanda iti “Icyakora kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye iyo miyoboro icika, icyakora bikavugwa ko abashinzwe izi serivisi bari gukorana kugira ngo zongere zitangwe nk’ibisanzwe.”
Ibindi bibazo byavutse ni ibijyanye na serivisi za Google Cache, zifasha abakoresha internet kubona amakuru mpamo y’ibyo bashaka ako kanya. Ibi bibazo bya internet kandi byagaragaye mu bice bya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo.