Bamwe mu bakobwa bakora mu tubari duhereye mu mujyi wa Rwamagana by’umwihariko mu Murenge wa Kigabiro bavuga ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye Ku gitsina kuburyo hari abakora ako kazi bikekwa ko banduzwa virusi itera sida kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umukoresha wabo.
Abakobwa bakora mu tubari bavuga ko kubera ubushomeri bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagahitamo kwicecekera kuko uwanze kurikorerwa yirukanwa mu kazi .
Umukobwa utarashatse ko amazina atangazwa ,avuga ko yaretse akazi mu kabari kubera kwanga kuryamana na nyiri akabari yakoregamo ariko akanavuga ko yanze gukora ibikorwa by’ishimisha mubiri na nyiri akabari, biturutse ku makuru yamenye ko hari umukobwa uherutse gupfa yandujwe virusi itera sida nuwo mugabo .
Yagize ati” Umukire wari wampaye akazi yatangiye gushaka ko ndyamana nawe mpitamo kuhava kuko bari bambwiye ko iyo utamwereye kumushimisha ahita amwiruka .kubera ko mu gihe gito nahamaze nakoze neza aka kabari byegeranye mpasaba akazi barakampa batangoye .”
Uwo mukobwa yabwiye Bwiza.com dukesha ii nkuru ko hari amakuru yamenye ko hari abakozi bakoreye uwo nyiri akabari yanduje virusi itera sida barimo n’uwapfuye .
Ati” Icyanteye ubwoba nkava muri ako nuko hari umukiriya wazaga mu kabari kacu nkihagera yambwiye ko uwo mubosi nakoreraga hari umukobwa wamubwiye ko yamwanduje Sida akananirwa kwiyakira agahita anapfa kubera kwiheba . ”
Umwe mu bakobwa twasanze mu Kandi kabari Kari mu Murenge wa Kigabiro nawe yabwiye Bwiza.com ko hari bamwe mu bakoresha birukana abakozi babo kubera ko banze gukorerwa ihohoterwa rishingiye Ku gitsina n’abagabo.
Ati” Ibyo Kuba umukire wampaye akazi yashaka ko turyamana hano ntibirambaho ariko ikitubaho nuko hari abakiriya bamara gutsinda ugasanga baradukoraho kuburyo hari abadukora no Ku ibere mu buryo bwo kwishimisha Kandi ukaba ugomba kubyihanganira kuko iyo umugabo umubwiye ko akubangamiye ahita abwira bosi ko usuzugura nawe akaba yahita yirukana umukozi kuburyo kutemera ko bagukorakora bifatwa nko kwirukana abakiriya mu kabari .”
Uyu mukobwa akomeza ati”Abafite utubari bigishishijwe nibwo bamenya ko natwe dufite uburenganzira bwo kubahwa nk’abantu bafite agaciro kuko gukora mu kabari ko hari abazamo bagashaka kudukora nibyo bakorera indaya .”
Amakuru y’uko hari umugabo ufite ubwandu bwa virusi itera sida ufite akabari uvugwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina abo aha akazi anemezwa na bamwe mu bakorera mu gace akabari ke gaherereyemo ndetse bamwe bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana uwo mugabo akagirwa inama .
Umwe mu bagabo twaganiriye agira ati” Umuntu wese ukorera muri uru mujyi ayo makuru y’uko asaba abakozi kuryamana nabo aravugwa Kandi twumva ko atanya akoresha agakingirizo Kandi twumva ko yanduye sida .Ubwo rero niba ariko bimeze bazamugire inama akareka gukomeza kubanduza .”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB avuga ko abo bakobwa bafite uburenganzira bwo kwanga gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse anavuga ko uwukorewe iryo hohoterwa aba agomba gutanga ikirego hagakorwa iperereza nkuko byatangajwe na Dr Murangira Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.Dr Murangira Thierry yanavuze ko ubukanguramba bwo Kurwanya ihohoterwa busanzwe bukorwa .
Ibitaro bikuru bya Rwamagana bivuga ko umubare munini w’abandura ubwandu bwa virusi itera Sida ugaragaramo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bigaragara ko rwurwarijwe nicyo cyorezo .