Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame.
Aba bantu batawe muri yombi ku itariki wa 16 Mata na tariki 6 Gicurasi uyu mwaka.
Abafunzwe barimo Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.
Hafunzwe kandi Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye aho bakoraga ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye zirimo Kigali Magazine, Umurava YouTube Channel, Sawa sawa show na Iryakabagari TV.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu bushinjacyaha. Icyakora dosiye ya Mukamana Francine na Uwase Natasha zamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 mu gitabo cy’amategeko ahana, No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 yerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Abagikoze baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, ariko nanone iki gihano ntikirenza imyaka ibiri.
Gutukana mu ruhame ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 161 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 ariko ntarenze amezi abiri, ndetse n’amafaranga kuva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 200 Frw. Ashobora kandi guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “abafite imiyoboro ya YouTube, Instagram, Facebook, RIB irabasaba kuyikoresha mu murongo w’amategeko.”
“Ntabwo bikwiye kuyigira imiyoboro yo kwamamaza no gukwirakwiza ibikorwa by’urukozasoni, ubusambanyi cyangwa amashusho amagambo y’imikoreshereze y’ibitsina, kugira ngo bagwize ababareba. Ibikorwa byo guha udufaranga abantu bikorwa na ba nyiri shene bakabategeka kuvuga cyangwa gukora ibiterasoni mu ruhame ntabwo bikwiye.”
Yakomeje avuga ko “RIB iributsa abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by’urukozasoni. Urubyiruko ruragirwa inama yo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko bagendera mu nzira ziteganywa n’amategeko.”