Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwaburiye abantu ko ibyaha cyane cyane ibyiganjemo ubwambuzi bushukana (escroquerie) bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, rugaragaza ko rutazahwema gukurikirana ababigiramo uruhare ariko runibutsa abantu ko bakwiriye kugira amakenga ku babizeza inyungu z’umurengera mu gihe gito.
Ni umuburo uru rwego twatanze rugaragaza ko ibi byaha bikomeje gutizwa umurindi no kutagira amakenga bitewe n’amayeri atandukanye agirwamo uruhare n’abashaka gucuza abandi utwabo, rutanga urugero rw’uwo abamamyi baherutse gushuka bamubwira ko bafite amagi ya kagoma bakamutwara arenga 8 000 000Frw.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwashutswe yacucuwe ako kayabo binyuze mu mayeri atandukanye, aho yabwiwe ko hari Kagoma (eagle) yagurutse itoroka iva muri Amerika ibonwa na radari z’iki gihugu kiyobowe na Joe Biden ko yaguye ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda.
Ngo ku bw’ibyago iyo Kagoma yaje gupfa ariko ngo isiga ihateye amagi 18. Kuko ngo ari yo yari isigaye muri Amerika, byahangayikishije iki gihugu cy’igihangange ku Isi, gishyiraho akayabo k’uzabona ayo magi, cyane ko iyi nyoni ibarizwa mu kirangantego cyayo.
Ikiganiro n’aba bambuzi n’uwashukwaga cyarakomeje, bamubwira ko kubera ko iyo Kagoma ariyo yonyine yari isigaye muri Amerika, byataje impungenge iki gihugu z’uko izi nyamaswa zigiye kugicikamo, ku bw’iyo mpamvu Amerika ikaba yashyizeho ikiguzi cya 3000$ (arenga miliyoni 3,8 Frw) kuri buri gi.
Uwashukwaga yumvise ari imari ishyushye, abwirwa ko yahuzwa n’ushobora kuba afite ayo magi, undi amusanga i Musanze, nyiri gushukwa atanga arenga 8 000 000Frw, bamuha ayo magi.
Bamwijeje ko hari umudiplomate wa Amerika (bamubeshya) yagombaga kuyashyikiriza akamwishyura 3,000$ kuri buri igi. Nukuba n’amagi 18 urasanga ari ibihumbi 54$ (arenga miliyoni 65,7 Frw).
Amaze gutanga amafaranga, ntiyongeye kuvugana n’uwo wiyitaga umudipolomate, ba abandi yahaye amafaranga na bo nta wari ugikoma, yitegereje ibyo bamuhaye asanga ni amagi y’inkoko basize irangi ry’ubururu.
Dr Murangira ati “Abamushukaga bamubwiye ko kuko Kagoma iri mu kirango cya Amerika, Abanyamerika bayishaka cyane kuko zacitse muri iki gihugu, iyo yabonywe yari yo isigaye yonyine ku Isi. Byatumye agira umuhate wo kujya kuzana ayo magi kuko yumvaga ari imari ishyushye. Agezeyo bamuhaye amagi 18 basize ibara ry’ubururu abishyura 8,000,000Frw yizeye ko aza kuyagurisha ibihumbi 54$.”
Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu ari bumwe mu bwambuzi bushukana bwadutse buje bukurikira ubw’abantu bavuga ko bagurisha amapasi ya kera ashaje ngo kuko hari umuzungu uyashaka, abashukwa bakumva ko harimo imari nyamara bikaba intandaro yo kubacuza utwabo.
Ubu bwambuzi bushukana kandi bwiyongera ku bundi bw’abavuga ko batoraguye amabuye y’agaciro ahabereye impanuka, ubateze amatwi bikarangira bamuriye utwe akurikiye inyungu z’umurengera.
RIB iburira Abaturarwanda, ibasaba kugira amakenga igihe hari ababizeza inyungu z’umurengera mu gihe gito kuko akenshi ibyo biba ari uburiganya bugamije kubambura.
Ibi byaha birashoboka ko byakwirindwa igihe cyose abantu bazareka gukururwa n’inyungu bizezwa zitabaho.
Murangira ati “Biragoye kumva ukuntu umuntu ashobora kwizera ukuntu Kagoma yagurutse ikava muri Amerika ikagera mu Rwanda. Usibye gukururwa n’inyungu zitabaho, ibi nta muntu wabyizera. Abantu rero nibagire amakenga.”