Mu Karere ka Rulindo hamaze iminsi havugwa inkuru yo guhagarikwa by’agateganyo mu kazi kwa ba Gitifu b’imirenge n’utugari, aho kugeza magingo aya hamaze guhagarikwa ba Gitifu bane.
Abo ba Gitifu ni Nzeyimana Jean Vedaste uyobora umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald uyobora umurenge wa Mbogo ndetse n’abagitifu babiri b’utugari barimo Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel uyobora akagari ka Muvumo muri Shyorongi.
Aya makuru dukesha Bwiza ikaba yarayamenye tariki ya 24/4/2024 ubwo bamwe bashyikirizwaga amabaruwa abahagarika mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.
Ibaruwa BWIZA ifitiye kopi ihagarika aba ba Gitifu ifite impamvu y’uko bahagaritswe ku murimo by’agateganyo, muri iyi baruwa hari aho Meya w’Akarere ka Rulindo agira ati:” Nshingiye ku Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta, ingingo ya 40, mu gika cya (2), aho bavuga ko umukozi wa Leta ashobora guhagarikwa ku murimo by’agateganyo iyo:
A. Akurikiranyweho ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma ahanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, iyo;
Ihagarikwa ry’agateganyo ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa atotsa igitutu abatangabuhamya;
B. Uburemere bw’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, uburyo ryakozwemo cyangwa inkurikizi ryateye byagira ingaruka ku isura y’urwego rwa Leta akorera mu gihe adahagaritswe.”
Amakuru agera kuri BWIZA ni uko n’ubwo mu ibaruwa aba bayobozi bahawe hatagaragaramo byimbitse impumvu bahagaritswe mu kazi, ni uko aba bose ngo bahuzwa na Dosiye y’ingurane z’umuhanda ubarizwa muri Shyorongi na Rusiga zitahawe abaturage.
Andi makuru BWIZA ikura muri bamwe bo muri kano karere ni uko aba bose Dosiye yabo yagejejwe mu Rukiko rwa Gicumbi ndetse bagiye banahamagazwa bakitaba bakabazwa kuri iyo dosiye.
Bivugwa ko aba bahagaritswe n’ubwo ari iby’agateganyo bashobora gusezererwa burundu cyangwa bakandikishwa amabaruwa asezera nk’uko amwe mu makuru atugeraho avuga ko umwe muri bano bane yahamagajwe inshuro zirenga eshatu ahatirwa gusezera ariko akababera ibamba. Bikaba bivugwa ko bizarangira bagiye.
Hari abandi bagenzi babo bagiye mbere bazira iyi Dosiye barimo uwari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace, Umuyobozi w’Imirimo rusange (DM) w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey n’abandi Bayobozi bane (4) bivugwa ko bandikiye Inzego z’ubuyobozi basezera mu nshingano bari bafite.
Abandi bayobozi banditse icyo gihe basezera ku mirimo, harimo Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari mu Karere ka Rulindo, Mugisha Delice, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo (One Stop Center) mu Karere ka Rulindo, Bavugirije Juvénal, na Niyonsenga, Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi bose banditse basezera ku kazi.
N’ubwo bimeze gutya ariko n’abandi bakozi muri kano Karere baganiriye na BWIZA bavuga ko bakorana ubwoba kuko ngo bamaze kubonako ejo cyangwa ejobundi bakwirukanwa mu kazi, kugeza magingo aya hari abakozi benshi barimo gushakisha uko bajya gukorera handi ndetse batse mutasuyoi abandi bagashaka uko bahindura imirimo.
Bivugwa ko muri kano Karere ka Rulindo hagati ya Komite Nyobozi n’abakozi nta mwuka mwiza uharangwa, bamwe ntibatinya kuvuga ko kuhakorera ari ukwihambira.
Mu gukora iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umuyobozi wa kano Karere ka Rulindo ntiyatwitabye, ubutumwa bugufi twamwoherereje nabwo twarinze dukora iyi nkuru atabusubije, iyo tugira amahirwe akatuvugisha twaribumubaze impamvu zatumye ahagarika ba Gitifu bane icyarimwe, tukongera tukanamubaza ku bivugwa mu Karere ayoboye by’imikoranire itameze neza hagati ya Komite Nyobozi n’abandi bakozi b’Akarere.
Igihe tuzagira amahirwe yo kuvugana nawe akadusubiza kuri ibi bibazo, tuzabibatangariza mu nkuru yacu itaha.