Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko umuco wo kurya inyama ku Banyarwanda ukiri hasi kuko kuri ubu umunyarwanda arya ibiro umunani (8kg) ku mwaka , yakagombye nibura kurya ibiro 45.(45KG).
Mu Rwanda umuco wo kurya inyama uracyari hasi ugereranyije n’ibindi bihugu kuko abenshi mu Banyarwanda barya inyama ku minsi mikuru cyangwa mu birori.
Ibi biterwa ni uko bamwe mu Banyarwanda batarashishikarira no kumenya ko inyama atari iz’abifite ahubwo bashobora kurya iz’amatungo magufi nk’inkoko, ihene n’ingurube n’intama.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr Ndayisenga Fabrice,ashimangira ko umubare w’Abanyarwanda urya inyama ukiri hasi bityo agasaba ko abanyarwanda bakwitoza kurya n’imyama z’amatungo magufi.
Ati “ Biracyari hasi, ubu umunyarwanda ntarenza ibiro umunani(8kg) by’inyama ku mwaka. Muri rusange ubaze inyama z’inka n’iz’amatungo magufi.Turashaka bizamuke byibura, hari ibihugu bigeza ku biro 45 ku mwaka (45kg) . Iyo ubaze umusaruro mbumbe uvamo n’umubare w’Abaturarwanda ubona ko ukiri hasi. Dusaba yuko twongera ingufu mu kongera ibikenerwa mu musaruro ariko noneho hari n’ingamba zo kwigisha imirire, abantu bagatinyuka kurya inyama z’amatungo magufi bityo cya kigero twifuza kikazamuka.”
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho birimo n’inyama Abanyarwanda batarabasha kubona ku kigero gikwiye, hatangijwe umushinga PRISIM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market.)
PRISM ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).