Ubushyuhe bukabije bwibasiye igihugu cya Mali, buri gutuma ibijyanye n’ibinyobwa bihenda cyane , aho kuri ubu kubona Barafu ’ Ice’ yo gushyira mu mazi kugirango akonje bisigaye bihenze kuruta kubona umugati.
Kubera ko nta firigo ikora kubera kugabanuka kwamashanyarazi, no kuba kandi hari ubushyuhe bukabije, abacuruzi bakomeje gushakisha Barafu ngo arizo bifashisha mu gukonjesha bimwe mu binyobwa ariko kuyibona bikaba ingorabahizi. Ibi rero ngo bituma ziba nke zigagenda cyane ku isoko kuruta ibiribwa birimo n’umugati.
Mu turere tumwe na tumwe, agasate ka Barafu ’cube’ kari kugura ama CFA 500( amafaranga akoreshwa muri Mali), ni ukuvuga hafi 1000frw , mu gihe umugati uri kugura 250 CFA (500FRW).
Ubu bushyuhe bwibasiye Mali , cyo kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, mu gihe mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba kugarijwe n’imvura iri guteza umwuzure wa hato na hato.