Imvura yaguye kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, yishe abantu babiri, inasenya inzu z’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko imvura yaguye, hari umuryango ugizwe n’abantu batatu, umugabo, umugore n’umwana mu Karere ka Gasabo mu kagari ka Ngara Umudugudu wa Birembo, wagwiriwe n’urukuta rw’inzu y’abaturanyi babo, umugore n’umwana bitaba Imana, umugabo arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kwa muganga.
Yabwiye Kigali Today ko “Urupfu rwatewe n’urukuta rw’igipangu cya Nsabimana Paul rwagwiriye inzu y’uyu muryango, umugore n’umwana bahita bapfa”.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Murama umudugudu wa Binunga, bitewe n’imvura nyinshi yaguye, habaye ibiza bisenya inzu imwe ndetse inkuta z’inzu eshatu na zo zaguye.
Mu Murenge wa Kimironko, mu Kagari ka Kibagabaga, na ho haguye imvura inasenya inkuta z’inzu ebyiri ariko nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Muri Gatsata, Jali, Nduba, Ndera na Gisozi mu Karere ka Gasabo, imvura yasenye inkuta 17 z’inzu zo guturamo, inzitiro 10, ibikoni n’ubwihererero.
Mu Murenge wa Nduba, urukuta rwasenyutse abana babiri b’impanga b’imyaka 13 barakomereka bikabije.
Mu Mirenge ya Muhima na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge, yashenye inkuta eshatu z’inzu zo guturamo n’uruzitiro rumwe.