Akamaro urumuri rw’Izuba rugirira ikiremwamuntu karenga kumuha umucyo, kakagera ku kumufasha kugira ubuzima buzira umuze, binyuze mu tunyangingo imirasire yarwo iboneza ku ruhu rwe.
Inzobere mu bya Siyansi zivuga ko urumuri rw’Izuba rugira akamaro ari urwo mu masaha ya mu gitondo mbere ya Saa Yine n’urwa nyuma ya Saa Kumi z’amanywa.
Hasobanurwa ko imirasire y’Izuba hagati ya Saa Yine na Saa Kumi z’amanywa iba ifite ubukana bukabije ku buryo ishobora kwangiza uruhu n’amaso.
Niba ukurikiye urumuri rw’izuba wubahirije iyo nama, rufasha uruhu rwawe gukora Vitamin D ituma ubasha kubaka ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara (système immunitaire), ndetse igatuma ugira Calcium ihagije ifasha amagufa gukomera.
Urwo rumuri rufasha kandi kuvura undwara z’uruhu cyane izituma rutema, zirimo nk’ibiheri, igisebe kitaruma n’zizindi. Imirasire y’Izuba yica “bactéries” ziba zatumye aho hantu hatema.
Rutuma kandi uruhu runoga rukagaragara neza, rukanagira “Mélanine” irushoboza kugira ubwirinzi mu gihe imirasire y’izuba yaba ifite ubukana ntibashe kurwangiza.
Iyo urumuri rw’Izuba rukugezeho mu buryo bukwiye bishobora no kukongerera akanyamuneza, kuko rufasha mu ivuburwa ry’imisemburo ya “endorphins” na “sérotonine” yongerera umuntu ibyishimo no kumva umeze neza. Ibi bishobora kukugabanyiriza “stress”.
Urwo rumuri runafasha umubiri kugena mu buryo buhamye amasaha yo gusinzira n’ayo kubyuka, ukabasha gusinzira neza, umunaniro ugashira.
Hasobanurwa ko imirasire y’Izuba ifite ubukana yangiza uruhu igatuma rukanyarara ukaba wagaragara nk’ukuze kandi ukiri muto.
Binatuma uruhu rugira uburwayi burimo kuba rwazaho uduheri tw’umukara cyane cyane mu isura bitewe na “Mélanine” iba yarengeje urugero hamwe na hamwe, kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu, kuba iyo mirasire yagutwika ukumva uruhu rurimo gushya, ndetse ikanangiza amaso.