Abana batatu bo mu Karere ka Gatsibo bari bamaze iminsi itatu baburiwe irengero basanzwe mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, uwari ubafite ahita atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Aba bana babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, babonetse mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza, bose uko ari batatu basanzwe mu rugo rw’umuturage.
Tariki ya 24 Mata 2024 ahagana Saa Sita z’amanywa nibwo abana batatu bose bafite imyaka itatu bo mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro baburiwe irengero, babiri babuze bavuye ku Ishuri Mbonezamikurire, ECD, mu gihe undi yaburiwe irengero ari mu rugo ari gukina n’abandi bana.
Ni ikibazo cyagejejwe ku buyobozi tariki ya 25 Mata bakomeza gushakisha ariko babura irengero ry’abana. Ibi byatumye kuwa 26 Mata hatangira gukwirakwiza amatangazo abashakisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba bana basanzwe mu rugo rw’umuturage utuye mu Murenge wa Murundi, inzego z’umutekano zihita zimuta muri yombi kugira ngo abazwe aho yari abajyanye n’icyo yari agamije.
Yagize ati “ Babonetse, twabasanze i Kayonza mu Murenge wa Murundi, aho twabasanze ni mu rugo rw’umuturage nta kibazo na kimwe twabasanganye, twasanze bameze neza. Uwari ubafite ubu ari mu nzego z’umutekano kugira ngo asobanure aho yari abajyanye nabo bafatanyije.”
Meya Gasana yakomeje avuga ko kugeza ubu nta kintu baramenya ku mugambi w’uyu muturage wari watwaye aba bana harimo babiri yakuye ku ishuri n’undi yakuye iwabo akamutwara rwihishwa. Yavuze ko kuri ubu abana bahise basubizwa ababyeyi, asaba buri mubyeyi gukurikirana umwana we umunsi ku munsi.
Yasabye ababyeyi kandi gukurikirana abana babo mu gihe bagiye ku ishuri, bakamenya niba bagezeyo amahoro bakanabakurikirana mu gihe batashye.
Uyu muyobozi yanaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ngo kuko iyo bayihereranye bakayatanga hashize igihe bituma inzego z’umutekano zitabatabara hakiri kare.