Abakundana bane bakubiswe inkoni nyinshi nyuma yo gukekwaho gukora imibonano mpuzabitsina batarakora ubukwe,aho barenze ku mategeko akomeye yerekeye imibonano mpuzabitsina mu karere k’abahezanguni bo mu idini ya Isilamu muri Indoneziya.
Intara ya Aceh nicyo gice cyonyine gikurikiza amategeko ya Sharia mu gihugu gituwe cyane n’abayisilamu ku isi cya Indonesia, kandi niko gace konyine gakubita abantu ibiboko bananiwe kubahiriza amategeko ya sharia.
Hagiye hanze amashusho ateye ubwoba yerekana ibihano by’ubugome byo gukubita inkoni zigera kuri 20 abishe amategeko ya sharia bikozwe n’abapolisi bayarinda bazwi ku izina rya Wilayatul Hisbah.
Abagore bagaragara bapfukamye imitwe yubitse mu gihe abagabo bari bahagaze mu gihe cyo gukubitwa ibi biboko.
Nyuma y’ibyo biboko, amashusho yerekana ibikomere by’umugabo umwe amaze gukubitwa inkoni, abayobozi bagenzura umugongo we uri kuva amaraso kandi afite ibisebe.
Aba babanje gusuzumwa n’abaganga mbere yo gukubitwa, abaganga bagenzura umuvuduko w’amaraso w’abagabo.
Amategeko akomeye yazanwe na guverinoma ya Aceh umwaka ushize agamije ’kugabanya icyaha’ binyuze mu gutandukanya abadahuje igitsina.
Abagabo n’abagore badafitanye isano cyangwa batashakanye birabujijwe kwegerana yewe n’ahantu hahurira abantu benshi cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.
Itangazo rivuga ko aba batagomba kwicarana mu modoka no kwegerana mu buryo bwose ndetse mu masaha y’umugoroba abapolisi ba sharia baba bazenguruka bareba abica itegeko bagahanwa