Indwara z’umutima zigenda ziyongera ku isi ndetse zigahitana abatari bake nyamara hari uburyo bwo kuzirinda no kugabanya ibyago byo kuzirwara. Kumenya ibizitera no kubyirinda bikaba ari yo ntambwe ya mbere yo kuzirinda.Umutima ni igice gikomeye cyane mu mubiri w’umuntu kuko ni wo moteri ikwirakwiza amaraso mu mubiri aya nayo akaba atwara ibitunga uduce twose tugize umubiri, ibitera imbaraga, umwuka mwiza ndetse akanafasha mu gusohora imyanda iri muri utu duce kugirango tugumane isuku tutangirika.
Iyo rero umutima urwaye urumva ko umubiri uba ufite ikibazo gikomeye cyane ari yo mpamvu ukwiye kubungwabungwa uko bishoboka cyane cyane hirindwa ibyawuhumbabanya.
Dore bimwe mu bintu 4 bitera umutima kurwara:
1. Umuvuduko ukabije n’ibinure byinshi
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole).
Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.
Soma iyi: Uko wakwirinda umuvuduko ukabije
Ibinure byinshi na byo ni kibazo gikomeye ku mubiri w’umuntu ko iyo biri mu maraso bigenda bifunga udutsi dutwara amaraso maze bigatuma amaraso atagenda uko bikwiye ndetse bikaba byatera izamuka ry’umuvuduko w’amaraso.
2. indwara ya Diabete
Diyabete cyangwa indwara y’igisukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko umubiri ukora umusemburo wa insulin nabi cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza insulin.
Soma niyi: Diyabete indwara y’isukari nyinshi mu maraso, Menya byinshi kuri yo n’uburyo wayirinda
3. Kunywa itabi
Abantu benshi bazi ububi bw’itabi cyane cyane ubwo kwangiza ibihaha ariko icyo abantu benshi batazi ni uko rinangiza umutima. Ni byiza rero ko umuntu yirinda itabi cyane.
4. Umubyibuho ukabije – indyo mbi no kudakora imyitozo ngororamubiri
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora gutera umuntu ibyago bikomeye harimo no kurwara indwara zitandukanye harimo n’indwara z’umutima. Umubyibuho ukabije ushobora guterwa n’ibintu byinshi harimo umunaniro ukabije, imirire ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri.
facebook sharing button Sharewhatsapp sharing button Sharetwitter sharing button Tweet