Ikipe ya Rayon Sport isanzwe izwi mu mabara y’ubururu n’umweru, kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukuboza yashyize ahagaragara imyenda yayo mishya izajya ikinana bitungura abatari bake dore ko nta bara dusanzwe tumenyereye riri muri uwo mwambaro wayo wa gatatu( Third Kit).
Ubusanzwe Rayon Sport imikino yakiriye iyikina yambaye ubururu burimo umweru muke naho imikino yakiniye hanze ikayikina yambaye umweru urimo ubururu buke. Kuri uyu wa kane rero iyi kipe yashyize hanze indi myenda ya gatatu izajya yambara igihe yasuye aho muri iyi myenda nta bara ry’ubururu cyangwa umweru ririmo.
Ni imyenda ifite ibara risa nk’ivu, amabutura ku mpande ndetse n’imipira ku ntugu umanuka ku maboko ifite uturongo tw’umuhondo, ni mu gihe nimero ndetse n’izina ry’ikipe nabyo byandikishijwe umuhondo.
Rayon Sports itangaje umwenda wa 3 mu gihe ku wa Gatandatu nayo yashoboraga kuzahura n’iki kibazo kuko AS Kigali bazakina nayo yambara ubururu kandi akenshi iyo yakinanye ubururu umunyezamu wayo aba yambaye umweru, bivuze ko nta bara bari basigaranye uretse gushakira ku mwenda wa 3.
Iyi myenda Rayon Sports igiye kujya yifashisha nk’umwambaro wa 3, yenda gusa n’amakabutura abanyezamu bayo bamaze iminsi bakinisha yenda kumera nk’iyi myenda mishya baguze.
Ntabwo Rayon Sport yaciye igikuba kuba yashize hanze umwenda wayo wa gatatu udahuye n’amabara asanzwe ikipe yambara kuko n’ahandi hose mu makipe akomeye usanga umwambaro wayo wa gatatu uba utandukanye n’amabara asanzwe y’ikipe.