Sosiyete icuruza ibibanza n’amazu, KTN Rwanda yitandukanyije n’abayinjije mu bibazo by’ikibanza bimaze amezi ane hagati ya Yago Pon Dat na Marchal Real Estate Developpers.
Ku itariki 18 Mata 2024, Yago yanyujije ubutumwa kuri X avuga ko “Sosiyete yitwa Marchal Real Estate yatwemereye ikibanza mu Mujyi wa Kigali ubwo twari mu gitaramo cyo kumurika album (Suwejo) amaso ko yaheze mu kirere ni amahoro cyangwa niko mukora?”
Uyu muhanzi wagaragaje icyizere gike cyo kuzabona uyu mutungo utimukanwa yemerewe n’iyo sosiyete, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bimaze iki kwemera ikintu imbere y’imbaga ntugisohoze?”
Umunyamakuru akaba n’umuvugizi wa Marchal Real Estate Developpers, Chita Magic yahise asubiza Yago kuri X ati “Bwana Yago, mu gitaramo cyawe hagaragaye amakosa aho umuyobozi wa gahunda [MC] yavuze ko sosiyete itanze ikibanza ari KTN RWANDA”.
Muri uwo mwanya YAGO yagarutse asubiza Julius Chita ati ”Ndabona ari wowe muvugizi wa sosiyete. Ntunguwe cyane no kuba ibyo uvuze byose nta nakimwe narinzi ariko kuko wiyemeje kubeshya..ngaho hangana n’abo ba-Diaspora murimo gutuburira no kubiba utwabo njyewe ntegereje igihe muzatangira icyo kibanza.”
Impaka nyinshi zakurikiye ibyo biganiro, zatumye abenshi bibaza impamvu haje izina rya KTN Rwanda muri ibyo bibazo kandi itarigeze igaragara mu baterankunga b’icyo gitaramo.
Ubuyobozi bwa KTN Rwanda bwatangaje ko nta hantu na hamwe bahuriye n’ibyabaye mu gitaramo cya Yago Pon Dat.
Umuvugizi wa KTN Rwanda, Munyaneza Yvette yavuze ko bitari bikwiye ko babinjiza mu kibazo cya Yago na Marchal Real Estate Developpers nta ruhare na ruto babigizemo, ahubwo ngo abagiranye ibibazo bakwiye kubikemura badakoresheje izina rya KTN Rwanda.
Munyaneza yavuze ko iyo bateye inkunga umuntu bigira inzira bicamo kandi bigakorwa ku buryo ibyo biyemeje babisohoza neza kandi vuba.
KTN Rwanda yatangiye guhuza abagurisha n’abaguzi mu mitungo itimukanwa kuva mu 2012. Yaburiye Abanyarwanda kwitondera amasosiyete cyangwa abantu biyitirira KTN Rwanda mu gushaka gutanga serivisi zisa n’izabo.
Umukozi wese wa KTN Rwanda aba yambaye umwambaro w’akazi wanditseho KTN Rwanda kandi anitwaje ikarita y’akazi.