Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha ’RIB’ rwataye muri yombi umuforomo wo ku kigo nderabuzima cya Kirehe, aho ashinjwa kwiba amafaranga ibihumbi ijana ayibye mugenzi we bakorana ubwo yari ajyanye umurwayi urembye ku bitaro by’aka karere.
Uyu muforomo biravugwa ko asanzwe afite ingeso yo gutwara ibintu bya bagenzi be, ndetse ataretse n’iby’abarwayi baba baje kwivuriza aho akorera. Abakorana nawe bari bamaze kumumenyera ngo ku buryo batapfaga kugira ikintu basiga hafi ye.
Mu mpera z’icyumweru nibwo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kirehe, aho aregwa kuba yaratwaye amafaranga y’uwo bakorana. Uyu muforomokazi usanzwe avugwaho kwitiza ibintu by’abandi, yavuze ko ibyo bamushinja byose atari byo ati “nta kamera yamfotoye.”
Hari igihe nabwo yagujije asaga 200,000Frw ayatse mugenzi we bakorana, icyo gihe induru zaravuze yanga kumwishyura mu mahoro. Uwo yayatse abonye ko atazayamwishyura yaje kwitabaza ubuyobozi bituma akurikiranwa afunzwe. Nyuma abo bakorana bandi bahisemo gukusanya ayo bafite baramwishyurira abona gutaha. Yemeranyije nabo ko azayabishyura ariko kugeza magingo aya ngo barategereje amaso ahera mu kirere.
Umwe mu bashaka serivisi z’ubuvuzi mu kigo nderabuzima cya Kirehe, yabwiye BWIZA ko hari igihe uyu muforomo yigeze kujijisha umushoferi w’imodoka wari umutije telefone ngo ahamagare, ati “ubwo yageraga aho akorera yahise ayisohokamo agenda atwaye iyo telefone y’uwo mushoferi.” Baje kumufata barayimusangana gusa ngo baramuretse.
Mu minsi ishize, uyu muforomo yashinjwaga kandi ko yahawe arenga 100,000 Frw n’umurwayi ngo amuhe serivisi nyuma akaza kubyihakana. Byamenyekanye ubwo uwo murwayi bamubwiraga ngo yishyure hanyuma ati “nishyura iki? Ko amafaranga nayahaye muganga.” Ababyumvise bahise bagwa mu kantu batekereje ku mafaranga yose uyu muforomo yambuye umurwayi.
Iki kibazo cyahise gishyikirizwa ubuyobozi bw’ibitaro bushinjwe abakozi, ariko ntiharamenyekana umwanzuro wafatiwe uyu muforomo ufite imyitwarire idahwitse, nk’uko bitangazwa n’abamaranye nawe iminsi.
Abamuzi neza bavuga ko azwiho gukora kora cyane, ku buryo adatinya no gutwara telefone, ecouteur, ndetse na za chargeur z’abo bakorana harimo n’abanyeshuri baba baje kwimenyereza umwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu kigo nderabuzima cya Kirehe. Aba banyeshuri bageze aho bamucikaho burundu, ntihagire uwifuza gukorana nawe.
Uyu muforomokazi kandi arashinjwa ko yaba yarafatiranaga abarwayi baje kwivuza barembye maze akabaka amafaranga y’umurengera kugira ngo bavurwe. Ibi byemeza n’uko hari abarwayi barenze umwe bagiye bamurega ko yabatse amafaranga ababeshya.
Kubera uburyo yitwaramo, byageze no ku rwego iyo hagize umuntu ubura ikintu runaka mu ntekerezo ze hazamo uyu muforomo. Ibi twabitangarijwe na benshi mu bakoranye nawe igihe kirekire.