Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku mugabo witwa Mugabo Gad bakunda kwita Safari ufite ikigo kizwi nka Gad Motors Ltd, bivugwa ko yariganyije abantu agera kuri miliyoni 100 Frw abizeza kubatumiriza imodoka muri Koreya y’Epfo.
Ni iperereza ryaturutse ku makuru amaze iminsi atangwa n’abantu banyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook na X, aho bandikaga ko uwitwa Mugabo Gad abatekaho imitwe yiyita umucuruzi w’imodoka.
Aba bantu bavugaga ko izo modoka Mugabo Gad yababwiraga ko azivana muri Koreya y’Epfo, akazizana mu Rwanda, ubundi bakamwizera bakamuha amafaranga na we akayakubita umufuka.
Abo batanze ayo makuru barimo uwiyise Anonymous Member wanditse mu Cyongereza ko Mugabo Gad Safari ari umumamyi wiyita ko acuruza imodoka i Kigali, akagira ikigo cyitwa Gad Motors Ltd.
Uyu wasabaga abakoresha izo mbuga ko basakaza ayo makuru yagize ati “Muraho, uyu musore ni umutubuzi wiyita ko acururiza imodoka i Kigali mu Rwanda. Afite ikigo cyitwa Gad Motors Rwanda. Yitwa Gad Mugabo Safari.”
Yakomeje agira ati “Nyamuneka aya makuru muyasakaze. Azakwiba amafaranga yitwaje ko atumiza imodoka muri Koreya y’Epfo. Ari gushakishwa. Reka twigishe rubanda.”
Igihe ishingiye ku kuba muri iyi minsi hari abatekeye imitwe abaturage bababwira ko bagura imodoka hanze bakazizana mu Rwanda, urugero rwa hafi ni Ikigo Tom Transfers Ltd cy’uwitwa Munyaneza Thomas, P&A Group ya Shema Prince n’abandi, yashatse kumenya amakuru mpamo y’iki kibazo n’ikiri gukorwa.
Mu gushaka ukuri kw’ibivugwa kuri uyu witwa Mugabo Gad, Igihe yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry niba hari ibirego bakiriye bijyanye n’iki kibazo, yemeza ko hari ibirego byakiriwe by’abarega Mugabo Gad.
Ati “Nibyo. Hari ibirego bigera ku icyenda twakiriye biregwamo Gad Mugabo uzwi kw’izina rya Safari, bivugwa ko yahawe amafaranga agera kuri miliyoni 100 Frw n’abantu batandukanye.”
Dr. Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko ayo mafaranga Mugabo yayakiriye mu bihe bitandukanye “kuva muri 2023, ngo abatumirize imodoka muri Koreya y’Epfo nk’uko yabibibwiriraga ko ari ho azitumiza, birangira ntazo abazaniye, kugeza ubwo akuyeho telefone ze baramubura.”
Dr. Murangira yakomeje avuga ko RIB nyuma yo kwakira ibi birego yatangiye iperereza kugira ngo hagaragare ukuri kuri ibyo byose bivugwa ko Mugabo yakoze.
Umwe mu bo Mugabo yatekeye umutwe waganiriye na Igihe yavuze ko bafite amakuru y’uko uyu mugabo yita umutekamutwe yamaze kugenda, ni ukuvuga ko atari mu Rwanda ndetse ko amakuru baheruka yari uko Mugabo yari muri Afurika y’Epfo ariko ngo bikaba bikekwa ko ubu ari mu Bushinwa.
RIB yasabye abantu kugira amakenga
Dr Murangira B Thierry yavuze ko “RIB irasaba Abaturarwanda kugira amakenga, kuko muri iyi minsi ibyaha nk’ibi byo kwihesha ikintu cy’undi biri kwiyongera, aho usanga hari nk’abantu bizezwa gutumirizwa imodoka bikarangira batazibonye.”
RIB igaragaza ko hari n’abizezwa inyungu z’umurengera mu gihe bashoye amafaranga runaka, abashukwa kugura ibintu ku ikoranabuhanga n’ibindi, ibintu abagizi ba nabi bihisha inyuma ubundi bagacucura abaturage utwabo.
Uru rwego rusaba bantu ko mbere yo gushora amafaranga mu bintu runaka bajya babanza gushishoza kugira ngo birinde ubu butekamutwe bushobora kubasiga nta n’urwara rwo kwishima ku maherere.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.