Ntabwo Isimbi Alliance umaze kwamamara muri sinema nka Alliah Cool yaraye atandukanye neza n’itangazamakuru bitewe n’ibisubizo yabahaye bisa nk’ibirimo guhangana.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere Alliah Cool yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe avuye mu bihembo bya ’East Africa Entertainment Awards’ aho yasanze abanyamakuru bamutegereje.
Muri ibi bihembo bya East Africa Entertainment Awards (EAEA) byatanzwe ku Cyumweru tariki ya 14 Mata 2024, Alliah Cool yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa sinema ariko ukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro.
Ubwo yari abajijwe igihembo yegukanye inzira byanyuzemo ngo akegukane, yagize ati “byanyuze mu zihe nzira? Urumva byaranyuze mu zihe nzira? Hari mu kagoroba mva mu rugo, nza hano i Kanombe ndangije njya mu ndege njya gutwara igikombe, si inzira ambajije?”
Alliah Cool usanzwe uri mu Ihuriro rya ba ambasaderi ba Loni b’amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA), yavuze ko yari yifitiye icyizere.
Ati “narebaga nk’abantu duhanganye, nareba nanjye uri Ambasaderi, nkavuga ngo kano kantu gahita kabakubita kakabashyira hasi.”
Alliah uheruka no gukura igihembo muri Nigeria, yabajijwe ibanga arimo gukoresha kugira ngo yegukane ibi ibihembo cyangwa niba yaba atarimo guca mu gikari.
Ati “ikintu cyose nkora hatarimo ukuboko kwanjye ntabwo cyacamo, na we ikintu cyose ukora hatarimo ukuboko kwa we ntabwo cyacamo. uko kuboko harimo gukora cyane, maze imyaka irenga 10 ndi muri uru ruganda.”
“Njye natangiye gukina filime nkina filime zirangira, impamvu utarambona nakoze iz’iruhererekane ntabwo nabishobora. Muri Afurika yewe no muri Nigeria umuntu ushobora gukora filime y’uruhererekane nziza kandi nzima ntabwo abaho, ntabwo dufite ayo mafaranga, nakora ikintu gito nkavuga ngo kano kantu nkurikije ubushobozi bwanjye ndakemeje.”
Abajijwe filime yatwaye yamuhesheje amahirwe ati “ni iyihe filime? Wakabaye uzi igihembo negukanye ni icy’umukinnyi none birangiye umbajije filime.”
Umunyamakuru yamubajije kuri ibi bihembo bya East Africa Entertainment Awards abanyarwanda biganjemo mu kubyegukana, yahise amuca mu ijambo ati “bikaba bikubabajeho iki nk’umunyamakuru? mwakabaye mwishimye mwumva twatwitse kuko bino bintu ni bwo bwa mbere bibayeho.”
“Mwakabaye mwishimye nubwo twaba twaziguze mukavuga ngo bano bana bacu babonye amafaranga dutewe ishema na bo.”
Umunyamakuru yamubajije ibya Kigali Boss Babes ati “Ibiki bya Kigali Boss Babes? Mwaje hano ku kibuga kubera iki?” Abanyamakuru bati “kubera Alliah Cool”, ahita avuga ati “none murambaza Kigali Boss Babes kubera iki? nigeze mbabwira ko ndi umuvugizi wa yo?”
Yunzemo ati “reka mbabwire, Kigali Boss Babes ni kompanyi yanditswe muri RDB kandi iracyahari.”
Yavuze ko iki gihembo yagituye abantu bose bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu yatangiye kwibanda cyane mu Karere kugira ngo isoko riboneke ku buryo nihagira n’icyo bakora bizere ko ibikorwa bizagera kure.