Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko muri Werurwe mu 2024, ibiciro ku masoko yo mu mijyi hirya no hino mu gihugu cyazamutse ku ijanisha rya 4,2%Ni amakuru akubiye muri raporo nto Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, giherutse gushyira hanze, igaragaza uko ibiciro bihagaze ku masoko.
Iyi raporo igaragaza ko muri Werurwe 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4,2% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 4,9%.
Muri Werurwe 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 14,8%.
Ugereranyije Werurwe 2024 na Werurwe 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,1%.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,6% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,2%. Iyi mibare yose ni ijyanye n’ibiciro byo mu mijyi.
Muri Werurwe 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,7% ugereranyije na Werurwe 2023. Ibiciro ku masoko yo mu byaro muri Gashyantare 2024 ho byari byiyongereyeho 2,1%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi kwa Werurwe 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 6,6%.
Ugereranyije Werurwe 2024 na Gashyantare 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 1,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 9,8%.