Nkunduwimye Emmanuel wari ufite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR, azatangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 8 Mata 2024.
Abamuzi bahamya ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe mu Gakinjiro, ahahoze ari muri Segiteri Cyahafi. Ubu ni mu kagari ka Kora, umurenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.
Mparabanyi Faustin yadutembereje aho Nkuduwimye yari atuye, aho AMGAR yahoze, ahahoze bariyeri hari hazwi nko ‘Kwa Gafuku”, ahahoze ibyobo Abatutsi biciwe muri Cyahafi bajugunywemo no ku rwibutso baruhukiyemo, anadusobanurira amateka yaho.
Yagize ati “Bari bafite bariyeri hariya ruguru, abantu bicwaga babazanaga hano, bakabicira hano muri iki kigo cya AMGAR. Ibikorwa byabo byose babikoreraga mo hano ndetse bagacumbikiramo n’Interahamwe, zikaba mo hano muri iki kigo, zikica abantu, ziza zijugunya hariya. Hano hari n’abaturage abantu babo twabakuye muri iri garaje.”
Yasobanuye ko Nkunduwimye na Rutaganda George wari Visi Perezida w’Interahamwe bafatanyije mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 1000 muri Cyahafi, kandi ko ari bo bayoboye igikorwa cyo kubajugunya mu byobo byo muri AMGAR.
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye hashize iminsi 7, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Mparabanyi yasobanuye ko muri iki gihe abantu benshi bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa.
Mparabanyi yatangaje ko abishwe barimo abari basanzwe muri aka gace, abaturutse ku gasozi ka Kakirinda, Kimisagara ndetse na Nyamirambo.
Ati “Ni iki gice n’agasozi ka Kakirinda ndetse n’abantu bavaga i Nyamirambo, bashaka guhungira hano kuko hano kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 14 nta kintu cyari cyakabaye. Muri iyo minsi yose, abantu bazaga bahungira hano, ariko nyuma abo bose biciwe hano.”
Mbere y’uko ubwicanyi bwa Cyahafi butangira, Nkuduwimye, Rutaganda na Karamira Froduald bashatse urwitwazo, babeshya ko Konseye wabo “yishwe n’Inyenzi”. Kuva ubwo, Abahutu batangiye kwirara mu Batutsi bari bahatuye n’abahahungiye, barabica.
Mparabanyi yasobanuye ko Nkunduwimye ari we washinze bariyeri yo “Kwa Gafuku” yafatirwagaho Abatutsi, kandi ko ari we wayoboraga ibikorwa byose byahaberaga. Ati “Manweli yari afite ububasha bwo gufata abantu akabiyicira cyangwa akabaha abandi, bakabica.”
Yatangaje ko ashimishijwe no kuba ubutabera bwarataye muri yombi Nkunduwimye nyuma y’igihe kirekire yihisha, agaragaza ko afite icyifuzo ko n’abandi bacyihishe bafatwa.
Perezida wa IBUKA mu kagari ka Kora, Ntagahu Jean Claude, yavuze ko abaharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bishimira ko abajenosideri bakomeje kugezwa mu butabera na nyuma y’imyaka 30.
Ati “Nk’abaharanira inyungu z’abarokotse jenoside biradushimisha kuko tubona ko n’iyo imyaka yashira, ubuyobozi butuzirikana cyangwa bugiha agaciro abantu bishwe muri jenoside. Tubona ko ibyo ari byo byose abataraboneka cyangwa abacyihisha hanze y’igihugu, igihe kizagera bose bafatwe kandi bacibwe imanza.”
Nkunduwimye w’imyaka 65 y’amavuko yahunze u Rwanda ubwo jenoside yari imaze guhagarikwa. Icyo gihe yagiye muri Kenya, akomereza mu Bubiligi mu 1998, aho yaherewe sitati y’ubuhungiro mu 2003 n’ubwenegihugu mu 2005.
Yatawe muri yombi muri Werurwe 2011, nyuma y’iperereza ryatangiye mu 2007. Muri uru rubanza, azunganirwa na Me Dimitri de Béco na Marie Bassine. Abunganira abaregera indishyi bo ni Me Karongozi André Martin na Alexis Deswaef.

iyi nkuru tuyikesha Igihe.com