Ubusanzwe bimenyerewe ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera z’icyumweru (weekend), umunsi ukurikiyeho uba ikiruhuko, gusa ibyo si ko bigenda ku itariki ya 7 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo wo uhuriranye na weekend nta kiruhuko kiba ku munsi ukurikiyeho.
Ibyo ni ibiteganywa n’Iteka rya Perezida ryerekeye ubutumwa bw’akazi, itangwa ry’ububasha n’iminsi y’ikiruhuko rusange, riteganya ko ku wa 7 Mata ari umunsi w’ikiruhuko wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ariko ingingo ya 28 y’iryo teka, iteganya ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange, “Uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Itariki ya 7 Mata, uretse kuba umunsi Abanyarwanda batangiriraho iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni n’Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.
N’ubwo iyo iyo tariki ihuriranye n’iminsi isanzwe habaho ikiruhuko rusange, ni ikiba kigamije ko abantu bahurira hamwe kuri uwo munsi mu muhango wo gutangira Icyunamo, bikanajyanirana n’ibindi bikorwa bijyanye no kwibuka birimo umugoroba wo kwibuka, Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) n’ibindi.
Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi, iragira iti “Kwibuka twiyubaka”.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no guhura harwanywa umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside, tunamagana imvugo zibiba urwango.
Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma Umuhango wo kwibuka ukomereze muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka. Ni mu gihe ku rwego rw’uturere kizatangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere, no mu midugudu yose hakazabera ibikorwa byo Kwibuka.
Kuri uwo munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka. Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana na Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.