Ubwo isaha y’i Washington D.C muri Leta zunze Ubumwe za Amerika izaba ibara saa munani n’iminota irindwi z’amanywa yo ku wa Mbere, taliki 8 Mata 2024; ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye (total solar eclipse) buzatangira kugaragara muri Amerika y’Amajyaruguru. Icyo gihe isaha y’i Kigali izaba ibara saa mbili n’iminota irindwi z’ijoro.
Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye (total solar eclipse) bubaho iyo Ukwezi kunyuze hagati y’Izuba n’Isi, kugakingiriza Izuba ryose ntiribashe kugaragara mu bice by’Isi igicucu cyako kiringaniye nabyo. Abari muri ibyo bice bahita babura umucyo, bakisanga mu mwijima.
Abatuye Mexique ni bo bazabanza kubona ubwa 2024, bikomereze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisoreze muri Canada kugeza saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Nibura Leta 15 muri 50 zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika ni zo zizabona ubwo bwirakabiri. Izo zirimo Texas, Oklahoma, Arkansas, Missouri, Illinois, Kentucky, Indiana, Ohio, Pennsylvania, New York, Vermont, New Hampshire, Maine, Tennessee, na Michigan.
Ku ruhande rwa Canada, ubwirakabiri buzagaragarira mu gace ka Southern Ontario gatuwe cyane kurusha utundi muri icyo gihugu no mu ntara za Quebec, New Brunswick, Prince Edward Island, Cape Breton na Newfoundland.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Mexique, buzaboneka mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’igihugu, ahazwi nka Pacific Coast.
Muri ibyo bice kandi hazaboneka ubwirakabiri bw’igice (partial eclipse) mbere na nyuma y’uko ubwirakabiri bwuzuye buba.
Ubwirakabiri bw’Izuba bwuzuye bwaherukaga kuba ku wa 21 Kanama 2017. Ubundi nkabwo biteganyijwe ko buzaba mu 2044.
Fred Espenak wahoze ari umukozi w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, yabwiye itangazamakuru ati “Urebye ku bwabanje bwa 2017, ubwaherukaga kuba hari mu 1979. Rero ni ibintu biteye urujijo kuba ubu bwirakabiri bubiri bubaye mu myaka irindwi.”
Inzobere zivuga ko ugereranyije ubwirakabiri bwabaye mu 2017 n’ubugiye kuba mu 2024, “ubwo muri uyu mwaka ni bwo bwiza;” kuko ibice buzageramo byiyongeyeho ubugari ku gipimo cya 60%, ndetse igihe buzamara cyiyongeyeho 60%.
Mu bice buzageramo, hari aho buzajya bumara iminota ine n’igice.
Hitezwe ko umunsi ubu bwirakabiri buzaberaho hazaba ingendo nyinshi zerekeza mu bice buzagaragaramo, ku buryo hagereranywa ko abantu bazajya muri ibyo bice kuri uwo munsi bangana n’abashobora kujya kureba imikino 50 ya Super Bowl, isoza irushanwa ry’umwaka wa ruhago y’Abanyamerika. Super Bowl ya 2024 yarebwe n’abarenga miliyoni 123.
Muri Bell County, i Texas, ho bamaze gutangaza ko bari mu bihe by’amage (state of emergency) nyuma yo kumenya ko umubare w’abahatuye 400,000 uzikuba kabiri ku munsi ubwirakabiri buzaberaho, kubera abazahakorera ubukerarugendo.
Uretse kuba ari ibintu bizahuruza benshi bifuza kubireba cyane ko ari imboneka rimwe, ibitangazamakuru bikomeye ku Isi nka ABC, ABC News Live, National Geographic Channel, Nat Geo WILD, Disney+ na Hulu bizerekana imbonankubone (live) uko ubwo bwirakabiri bugenda.