Hagaragajwe ko nta gikozwe, mu myaka 500 iri imbere u Buyapani buzaba bufite abaturage bahuje amazina ya kabiri bitewe n’amategeko ariho muri icyo gihugu asaba abashakanye gusangira izina rya kabiri
Byasohotse muri Raporo yakozwe na Think Name Project, igaragaza ko uburyo bwonyine bushoboka bwo kwirinda icyo kibazo ari ukwemerera abashakanye gukoresha amazina atandukanye.
Kugeza ubu u Buyapani ni cyo gihugu cyonyine gitegeka abashakanye gusangira izina rimwe mu mazina yabo, bivuze ko umugabo ushatse umugore, umwe muri bo ku izina rye hongerwaho irya mugenzi we, iryo yiswe n’ababyeyi rimwe rikavamo.
Raporo igaragaza ko ku kigero cya 95%, abagore aribo bahitamo gutakaza amazina yabo bakitwa ay’abagabo.
Raporo yakozwe na Hiroshi Yoshida wigisha muri Kaminuza ya Tohoku, igaragaza ko hakenewe kuvugurura itegeko rigenderwaho mu guhindira amazina y’abashakanye ryagiyeho mu myaka ya 1800.
Impamvu ni uko ngo biramutse bikomeje gutyo abantu bakitwa amazina y’abo bashakanye, mu mwaka wa 2531 umuntu wese utuye mu Buyapani ku mazina ye hazaba hariho irya ‘Sato’.
Kugeza muri Werurwe 2023, Sato niryo zina ryitwagwa n’abantu benshi mu Buyapani, aho abantu 1.5% bari barifite mu batuye icyo gihugu bpse. Izina riza ku mwanya wa kabiri ni ‘Suzuki’.
Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko uburyo abashakanye basabwa guhindura amazina bikwiriye guhinduka, abo mu ishyaka Liberal Democratic party (LDP) bavuga ko ntacyo bitwaye kuko kubihindura byabangamira ubumwe bw’imiryango, bigateza n’urujijo mu bana.