Umuryango wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, imvubu iherutse kwicira umuntu urashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukomeje kuwuba hafi nyuma y’ibi byago wagize, abawugize bavuga ko indishyi bahawe igiye kubafasha kurera abana nyakwigendera yasize.
Babitangaje ku wa 29 Werurwe 2024, ubwo basinyiraga indishyi bagiye guhabwa n’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.
Tariki 8 Werurwe 2024, nibwo umugabo witwa Habimana Jalibu, yariwe n’imvubu imusanze mu mugezi wa Ruhwa, aho yarimo yoga ibirenge ahinguye.
Iyi nyamaswa yariye uyu mugabo munsi y’imbavu zombi, inamufata ubugabo, aza gupfira mu nzira ajyanywe ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).
Nyiransabimana Espérance, umugore wa nyakwigendera yavuze ko urupfu rw’umugabo we rwabahungabanyije cyane, ashimira ubuyobozi bwababaye hafi.
Ati “Indishyi z’akababaro turazakiriye kandi turayishimye”.
Safari Jean Bosco, umuvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko kuba bahawe indishyi z’akababaro bigaragaza ko Leta yita ku baturage.
Ati “Ikibazo kikimara kuba ubuyobozi by’umurenge bwahise butugeraho buraduhumuriza butugira n’inama y’icyo tugomba gukora kugira ngo tubashe kugera ku kigo cy’ingoboka. Naho twagezeyo dusanga ni abana beza kugeza ubwo batubwiye ko bari buze none bagiye kuduha indishyi y’akababaro”.
Safari avuga ko bari bafite impungenge z’uko abana nyakwigendera asize baziga ariko ngo ubwo babonye indi indishyi izo mpungenge zigiye gushira.
Umucyo Serge, Umukozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka, ushinzwe abonerwa n’abakomeretswa n’inyamaswa zo mu byanya bikomye, yavuze ko indishyi zahawe uyu muryango zabazwe hagendewe ku itegeko ribigenga.
Ati “Indishyi babonye ziri mu bice bibiri. Indishyi mbonezamusaruro zabazwe hagendewe ku cyo yinjizaga mu muryango, hakaba n’indishyi z’akababaro zagenewe buri muntu wese wo mu muryango, yaba abo yari atunze mu buryo bwa hafi no mu muryango mugari n’amafaranga asubizwa yaguzwe ibyangombwa n’ibyakoreshejwe bashyingura”.
Umugore wa nyakwigendera n’abana 8 babyaranye bahawe miliyoni 4Frw andi agera ku bihumbi 800Frw yahawe umubyeyi wa nyakwigendera n’abavandimwe be.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo aya mafaranga azagera kuri konti z’abagize uyu muryango.