Umusifuzi wabigize umwuga, Mukansanga Salima w’imyaka 35 aherutse kwibikaho imodoka yagatangaza ya Miliyoni zisaga 46 Frw.
Ntawaba abeshye avuze ko ari ishema ku gihugu cy’u Rwanda kuba abari n’abategarugori bakomeza kwiteza imbere umunsi ku wundi kandi bakaba bakomeza kugenda bagaragara mu nzego zose.
Uhereye nko kuri Mukansanga Salima waciye agahigo ko kuba umwe mu basifuzi bigaragaje mu gikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar.
Salima akaba ari umwe kandi mu bahembwa agatubutse buri kwezi uhereye nko mu gikombe cy’Isi aho yahembwaga ku mukino umwe abarirwa muri Miliyoni 3Frw.
Nyuma y’akazi katoroshye akomeza gukora aherutse kwibikaho imodoka yo mu bwoko bwa 2024 Dongfeng Aeolus HUGE Hybrid ari nayo tugiye kugarukaho.
Imodoka yaguze ifite umuvuko wo hejuru cyane aho ishobora kugeza muri Kilometero ijana mu isaha kandi uyitwaye abasha gukomeza kuyiyobora nta nkomyi.
Kuvuga byorohereza uyitwaye gufata feri gukata n’ibindi nta ngorane zijemo nk’uko nyinshi mu modoka zigendera ku muvuduko wo hejuru bizigendekera bikarangira zikoze impanuka.
Iyi modoka ifite uburebure bwa metero 4.71 n’ubugari bwa metero 1.91, ifite amapine akoranwe ubwitonzi biyorohereza mu buryo igendamo.
Ifite intebe zihariye mu buryo zikozwemo ku buryo uyitwaye ashobora guparika ku ruhande akaba yanabasha kuruhuka aryamye nkuri iwe mu rugo bitewe n’uburyo intebe zayo zibasha kuramburika neza.
Bitari ku ntebe z’imbere intebe,n’iz’inyuma nazo zifite umwanya wisanzuye ku buryo abantu bashobora kwicarana batisiritanaho cyane.
Munsi yahagenewe imizigo hashyizweho umwanya uba urimo ibikoresho umushoferi w’ikinyabiziga ashobara kwifashisha mu gihe bibaye ngombwa.
Ifite moteri ifite imbaraga kandi itanywa cyane cyane ko iyi modoka ishobora gukoresha ingufu z’amashanyarazi n’amazutu, imibare ikaba igaragaza ko binyuze mui urwo ruhurirane inywa Litiro imwe ku bilometero biri hagati ya 15 na 17 mu cyumweru.
Iyi modoka ikaba ifite umwanya munini wo gushyiramo esanse aho inywa Litiro zigera kuri 55 yuzuye neza, iyi modoka ikaba ibasha gukata neza kandi ifite ubushobozi bwo gukata buri hejuru.
Ikaba yaragenewe gutwara abantu bagera kuri batanu, ku rubuga rwa Top Gear dukesha aya makuru bigaragara ko 2024 Dongfeng Aeolus HUGE Hybrid igura Miliyoni 1,888,000 y’amafaranga akoreshwa muri Phillipine.
Akaba aya ari agera kuri Miliyoni zisaga 43Frw birumvikana ariko aho ni ku ruganda,mu Rwanda iyi modoka ikaba iba ihagaze Miliyoni zisaga 46Frw.
Imodoka yaguze ikaba iri mu ibara ry’umukara twagerageje kubarebera iyo biri mu bwoko bumwe ariko yo mu ibara rijya gusa n’ifeza.
Iyi modoka iri mu mabara atandukanye ndetse ikanagira uburyo iteyemo bifasha uyitwayeIntebe zayo zikoze ku buryo abantu bayirimo bashobora no kubasha kuryama bitagoranyeIfite moteri ifite imbaraga kandi itanywa cyane kuko ikoranye ikoranabuhanga rigenda rihuza imbara z’amashanyarazi niza esanseNi imodoka yasohotse mu mwaka wa 2024 bivuze ko ikoranye ikoranabuhanga rijyanye n’igiheGukata ntabwo bigorana kuko ifite uburyo buyorohereza bwihariyeImbere hasa neza kandi hagiye harimo ibice bikoze neza yaba mu gufungura no gufunga inzugi n’ibirahureKu ruganda ishobora kuboneka mwagera kuri Miliyoni 43Frw gusa ku isoko ry’u Rwanda igeze kuri Miliyoni 46