Ruhago ni nziza turayifana, tukayikunda, tukayikurikirana bamwe tukanayandikaho, tukayivuga tukayikoramo akazi. Gusa uburyohe bwayo ngo burya ntabwo burangirira mu kibuga gusa, hari byinshi biba byarabereye hanze y’ikibuga bikurura abakunzi kurusha n’ibibera ku bwatsi.Pavel Ndzila yahaye
Pavel Ndzila yahaye Gasopo abanyezamu bakinana mu Rwanda
Iyo ufunguye Bibiliya mu ivanjili ya Yohana igice cya munani uhasanga inkuru y’umugore wafashwe asambana maze Abafarisayo bakamuzanira Yesu ngo aterwe amabuye.
Uyu mwana w’Imana ngo yarabarebye arababwira ngo muri mwe udafite icyaha, abe ari we ubanza kumutera ibuye. Habuze n’umwe.
Mu Rwanda na ho ubanza uciye mu makipe yose ukabaza ikibazo kigira kiti “utarakoresha amarozi naseke kanaka”, bose bagenda banyerera bucece nk’abanyeshuri babonye “Animateur” kandi uwo munsi bari bahisemo gukwepa amasomo.
Ni wo mupira w’amaguru wacu. Amarozi si inkuru nshya mu mupira w’u Rwanda. Henshi bazakubwira ko ibyo bintu bitazwi, ko basenga cyane ndetse bazabyerekana mbere ya buri mukino. Benshi bapfukama hari ibyo bambariye ku myenda, ukuri kuzwi n’utuzu duto turimo umwijima bahuriramo.
Aya makuru y’uburozi bwo mu Rwanda ngo umunyezamu wa APR FC, Umunya-Congo Brazzaville Pavel yahage ayazi nubwo wenda atari azi niba muri iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bibamo.
Uyu ariko nk’umuntu wari warumvise ibyo cyangwa wenda usanzwe uzi ko bibaho, ngo yaje gukoresha inama abanyezamu b’ikipe ye nshya, ni ko kubabwira ati mwa bakinnyi mwe numvise ko aha hari abaroga bagenzi babo bakavunika cyangwa bakabura “Forme”.
Ati nagira ngo mbabwire ko njye ubwanjye ari bubi cyane, uzagerageza gushaka kundoga buzahita bumuhitana. Ibi bishobora kuba byari ugutebya cyangwa se ukuri, ubanza koko byarakanze buri umwe dore ko kugeza ubu uyu munyezamu nta gushidikanya ko ari we nimero ya mbere mu banyezamu ba hano mu Rwanda.
Affaire Rwatubyaye mu mirambo
Abdul Rwatubyaye yari umukinnyi wa APR FC Academy akaba yari umwe mu bo yifuzaga kugurisha muri Slovaquie ariko byaje kugorana kubera ko yari yarigeze gutorokera i Burayi mu 2012.
Uyu yagakwiye kuba yari bujyane na Iranzi, Fitina na Rachid ariko biranga kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Uyu nyuma y’uko iyi ’transfer’ yanze birumvikana ko yagombaga kuguma muri APR FC.
Iyi kipe ye ariko yaje gutungurwa n’ubutumwa bivugwa ko yandikiye umwe mu bayobozi bayo bumubwira ko niba batamuhaye miliyoni 5 Frw ari businyire Rayon Sports.
Uyu ngo mu gihe bari bagitekereza kuri ubu butumwa, bakiriye mu binyamakuru amafoto y’uyu myugariro Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports ariko ntabwo byari birangiye.
PR FC yatangiye kubaza hirya no hino uko bigenze, uyu musore watekerezaga ko ahari yaba ahemukiye ikipe yamureze akiri muto, yahise apanga n’abandi ni ko gutoroka ahera mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Turukiya.
Ageze yo, Rwatubyaye ngo yaje gusaba imbabazi APR FC ndetse ayemerera ko azayikinira.
Abdoul ariko ari aha, ngo aba-Rayon na bo bakomezaga kumubwira ko ntawe ubahemukira ngo bigende uko, byaricanze, uko iminsi ishira, ibyo gukinira muri Turikiya bigenda bivaho, ni ko gukumbura Kigali n’ibyayo, afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.
Ikipe yari yaramutanze ku rutonde yari Rayon Sports, ati ngombe nyigarukemo, nkinire Murera, nubwo APR FC yari imaze igihe imuhemba adakina.
Uyu yafashe Turkish Airlines ishoye, feri ya mbere agomba kuyifatira i Kigali, gusa, amakuru byari bizwi ko agenda kurusha umuyaga, Isi yabaya akadomo.
Uwari Umunyamabanga wa APR ubwo ati ntunshika, ni ko kujya kumutangirira i Kanombe ngo amufatirane amujyane ku Kimihurura aho yakuriye, asobanure ikimugaruye i Kigali yari hafi gusinyira ikipe yo muri Turikiya ya İstanbul Başakşehir kuri ubu yaje gukara.
Gusa aha, ngo Rayon Sports ntaho idahagarariwe burya, ubanza no muri IGIHE irimo. Ku kibuga cy’indege, ngo aba-Rayon bari aho bahise barabukwa intumwa z’ibikona.
Aba ngo bahise bakina imitwe, bati ni twe tuzi uko ’systeme’ z’aha zikorwa, Rwatubyaye aho kumucisha ahasanzwe, ngo baje kumunyuza ahasanzwe ubundi hanyura imirambo ku kibuga cy’indege, maze abandi bajya kumutereshereza kashe ya pasiporo, abari bategereje Rwatubyaye ngo bamuburishe mbere yo kugaragara, baje kwisanga basomye muri bitangazamakuru ko yakiranywe impundu mu myitozo y’aba-Rayon, kuri ubwo amazi yari yarenze inkombe, wa mugani wa “Jojo it was too little too late…”
Ageze yo, Rwatubyaye ngo yaje gusaba imbabazi APR FC ndetse ayemerera ko azayikinira.
Abdoul ariko ari aha, ngo aba-Rayon na bo bakomezaga kumubwira ko ntawe ubahemukira ngo bigende uko, byaricanze, uko iminsi ishira, ibyo gukinira muri Turikiya bigenda bivaho, ni ko gukumbura Kigali n’ibyayo, afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.
Ikipe yari yaramutanze ku rutonde yari Rayon Sports, ati ngombe nyigarukemo, nkinire Murera, nubwo APR FC yari imaze igihe imuhemba adakina.
Uyu yafashe Turkish Airlines ishoye, feri ya mbere agomba kuyifatira i Kigali, gusa, amakuru byari bizwi ko agenda kurusha umuyaga, Isi yabaya akadomo.
Uwari Umunyamabanga wa APR ubwo ati ntunshika, ni ko kujya kumutangirira i Kanombe ngo amufatirane amujyane ku Kimihurura aho yakuriye, asobanure ikimugaruye i Kigali yari hafi gusinyira ikipe yo muri Turikiya ya İstanbul Başakşehir kuri ubu yaje gukara.
Gusa aha, ngo Rayon Sports ntaho idahagarariwe burya, ubanza no muri IGIHE irimo. Ku kibuga cy’indege, ngo aba-Rayon bari aho bahise barabukwa intumwa z’ibikona.
Aba ngo bahise bakina imitwe, bati ni twe tuzi uko ’systeme’ z’aha zikorwa, Rwatubyaye aho kumucisha ahasanzwe, ngo baje kumunyuza ahasanzwe ubundi hanyura imirambo ku kibuga cy’indege, maze abandi bajya kumutereshereza kashe ya pasiporo, abari bategereje Rwatubyaye ngo bamuburishe mbere yo kugaragara, baje kwisanga basomye muri bitangazamakuru ko yakiranywe impundu mu myitozo y’aba-Rayon, kuri ubwo amazi yari yarenze inkombe, wa mugani wa “Jojo it was too little too late…”
Affaire Mangwende
Manishimwe Emmanuel yaje muri Rayon Sports mu 2015 azanywe na Baptiste Kayiranga mu nkubiri y’abakinnyi bakiri bato.
Kuri ubwo aba bazaga muri iyi kipe ahanini kubera gushaka gukinana n’ibikomerezwa kurusha guhabwa amafaranga nk’uko bisanzwe bikorerwa abakinnyi.
Uyu yaje gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports mu 2017 aho ikipe ya APR FC yaje kubimenya ni ko gushaka kumusinyisha ubwo Rayon Sports yajyaga gukina na Espoir i Rusizi.
Aha ariko, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumenya ko hari umuntu APR FC yaba yohereje ngo ajye kuvugana na Mangwende birangira bibiburijemo.
Aba nyuma y’umukino bahise burira Bus barataha ariko bagenda batekereza ko bashobora kubura umwe muri ba myugariro beza. Aba bashatse guhagarara i Muhanga ngo bamusinyishe, basanga bibagiwe sheke kandi umubitsi wabo ari ho aba.
Bakomeje i Kigali, aho bahise berekeza kuri Hotel Greenwich. Aha riko ibi byose byabaga, byarimo bikurikiranywa n’umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports warimo aha amakuru APR FC ikiri kujya mbere cyose.
Ubwo bageraga kuri Greenwich Hotel, na bwo basanze nta mafaranga, nta na sheke bagendanye ndetse nta n’impapuro zo gusinyisha Mangwende amasezerano.
Aba ngo baje kwigira inama yo kumwandikisha agapapuro ko bagiye kumuha miliyoni zigera muri eshatu ngo abasinyire, kandi ko bari buzimuzanire maze na we agashyira umukono ku masezerano.
Uko bari muri ibyo, ni ko APR FC yari iri kuvugana na mukuru w’uyu mukinnyi Mungurareba, imubaza niba yageze mu rugo.
Mangwende byaje kurangira atashye, ageze iwabo asanganirwa na Mama we, ni ko kumubwira ko mukuru we yahoze amubarirza, uyu kumuhamagara, byari bivuze guhamagara APR FC, yahise iza yihuta ni ko gusinyisha Mangwende, nyuma yo kwemera kwishyura Aspor yari yaramutije muri Rayon Sports, ndetse ikishyura na Rayon Sports 40% by’ayo yamuguze nk’uko amasezerano ye yabitangazaga. Birumvikana, ko na bo ba Agent batandukanye bose bagiye bagira icyo babonaho.
Iby’urugendo rugana mu Birwa bya Maurice
Reka tujye mu Ikipe y’Igihugu. Hagati ya Kamena 2015 na Nzeri 2016, u Rwanda rwagombaga guhatana n’ibindi bihugu bitatu mu itsinda H mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2017 cyagombaga kubera muri Gabon
Amavubi yari yatomboye ikipe ya Ghana, Mozambique n’Ibirwa bya Maurice aho ikipe ya mbere yagombaga guhita yerekeza i Libreville, mu gihe andi makipe yabaye aya kabiri yitwaye neza yari buhatanire umwanya wa ‘Best Loser’.
Uyu ni wo ahanini wari uhanzwe amaso bitewe n’ubushongore n’ubukaka bwa Black Stars ba Ghana batashakaga kongera gukora ikosa.
Byose ubundi byatangiye neza, aho ku munota wa kane wonyine Sugira Ernest yari afunguye amazamu yo kuri Estádio do Zimpeto, i Maputo, byatumye u Rwanda rukura intsinzi muri Mozambique y’igitego 1-0.
Umukino wakurikiye, Amavubi yaje gutsindirwa mu ntabire yo kuri Stade Amahoro aho igitego cya Mubarak Wakaso mu minota ya nyuma cyashenguye intimba abari baje kuri iyi stade y’igihugu cyane ko benshi bumvaga ko amanota agiye kugabanwa.
Amahirwe n’ubundi yari akiri mu maboko y’Amavubi ya McKinstry yo kuba yakwegukana umwanya wa kabiri mu itsinda no kuzerekeza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri.
Byose byari bizingiye ku mikino ibiri, Amavubi yagombaga guhuriramo n’Ibirwa bya Maurice ku matariki ya 26 na 29 Werurwe 2016.
Mbere y’uyu mukino, uyu mwana wo muri Irelande watozaga Amavubi yabanje kongerererwa amasezerano ku buryo butavuzweho rumwe, ahari nabwo tuzagarukaho.
Ni ko kujya kurira indege yari yatanzwe n’igihugu ngo ifashe ikipe kugenda igahita igaruka mu Rwanda kubera ko imikino yari yegeranye. RwandAir, yagombaga guhaguruka i Kigali kuwa Kane tariki ya 24 Werurwe, iminsi ibiri mbere yo gukinira kuri Anjalya stadium.
kipe y’igihugu, yahagurutse ku isaha ya saa Moya n’Igice z’umugoroba (19:30’) ku kibuga cy’indege i Kanombe, gusa yisanga igeze kuri hoteli iraramo ku i saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo zo ku wa Gatanu muri Mauritius habura umunsi umwe ngo bakine
Bagombaga gukora imyitozo ku kibuga bakiniraho ku isaha ya saa munani bivuze ko abakinnyi bari bafite amasaha ane yonyine yo kuryama mbere yo kwitegura uyu mukino cyangwa se bakaba baruhutse mu ndege bajemo.
Iyi ndege ariko, ubwo yari imaze gukubita amababa iva mu kirere cy’u Rwanda, RwandAir yahise itangira kwakira abari bayirimo nk’ibisanzwe.
Gusa, ku buryo butunguranye, uwayoboraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri ubwo yahise akurura icupa ry’inzoga ihenze yari yazamukanye mu ndege nubwo ubusanzwe bitemewe, ni ko kurinyuza mu bari bayirimo ati mwayibonye nimwishyure tunywe.
Ibyari urugendo byabaye ibirori, iyi nzoga ni ko kuyigabagabana kurusha uko Afurika yagabaniwe i Berlin muri za magana inani. Iyi na yo ntabwo yabatetereje, nyuma y’umwanya muto yatangiye kubereka aho ibera umusemburo maze urugendo ruhinduka ibirori, abakinnyi bakaruhutse barasakurizwa sinakubwira, amasaha arenga atandatu mu kirere aba “Boom” irenze iya ha handi.
Ubwo bageraga i Port Louis, umunaniro wari mwinshi ndetse urugendo rugana Belle vue ntacyo rwabafashije.
Haburaga nyamara amasaha atageze kuri 30 ngo bakine umukino wabo na Mauritius, umukino w’ingenzi, umukino wari bwandikishe amateka ahari, umukino, byarangiye bawutsinzwe igitego 1-0, aho benshi bagaragaje urwego rurenze kuba hasi ugereranyije n’ibyo bari bashoboye, ikintu ariko kitatunguye abari bazi ibyabereye muri iyo ndege.