Haribazwa aho Gatabazi Jean Marie Vianney, wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru amaze amezi abarirwa mu munani atagaragara mu ruhame, ndetse irengero rye rikomeje kuba amayobera.
Mu ntangiriro za Kanama 2023 ni bwo uyu mugabo yatangiye kutagaragara mu ruhame, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Gatabazi ni umwe mu bahoze bakoresha cyane uru rubuga akurikirwaho n’ababarirwa mu bihumbi 193, ndetse nk’umwe mu bagiye bahabwa imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu yakundaga kurwifashisha asubiramo bumwe mu butumwa n’inama Perezida Paul Kagame yagiye aha Abanyarwanda mu bihe bitandukanye biciye mu mbwirwaruhame ze.
Igenzura BWIZA dukesha iyi nkuru yakoze ryerekana ko Gatabazi Jean Marie Vianney aheruka kwandika ubutumwa ubwo ari bwo bwose kuri X ku wa 20 Nyakanga 2023.
Icyo gihe yashimiraga Perezida Paul Kagame wari wahaye imbabazi abaherukaga kwitabira umuhango wari wiswe uwo “kwimika umutware w’Abakono” waherukaga kubera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.
Gatabazi icyo gihe yagize ati: “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (Rwandan Spirit) yo sano muzi iduhuza twese.”
Yunzemo ati: “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu.Tuzaharanira kandi no gukebura uwo ari we wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. (GBU Abundantly).”
Uwo munsi kandi Gatabazi yasubiyemo amagambo Perezida Kagame yigeze kuvuga agaragaza ko “Guhitamo ndetse guhitamo neza na byo ntabwo bihenze. Ni ibintu ubanza ukisaba wowe ubwawe mbere yo kugira icyo ukora…”.
Mu bigaragara ni uko urubuga rwa X rwa Gatabazi rwari rugikoreshwa kugeza ku wa 25 Nyakanga (yakoraga ’repost’ y’ubutumwa bw’abandi bantu), mbere yo gusa n’uruvaho burundu.
Kuva icyo gihe kandi numéro ya Telefoni ya Gatabazi yahise iva ku murongo burundu.
Saa yine zuzuye zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Werurwe ubwo umunyamakuru wa BWIZA yahamagaraga iyi numéro yasanze itarasubira ku murongo.
Gatabazi yaba afungiwe ahatazwi?
Amakuru ahurizwaho n’abantu benshi avuga ko Gatabazi wanigeze guhagararira ishyaka RPF Inkotanyi nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko yaba afunzwe.
Ni amakuru anemezwa na bamwe mu nshuti ze baganiraga na we, nubwo nta wemeza aho yaba afungiwe.
Kugeza ubu amakuru y’ifungwa rya Gatabazi cyakora nta rwego na rumwe mu zibifitiye ububasha rurigera ruyemeza, yemwe n’ibyaha yaba amaze amezi umunani akekwaho ntibizwi.
Gatabazi yaba yarakozweho no kujya kwimika umutware w’Abakono?
Gatabazi byamenyekanye ko ari umwe mu bakomeye bitabiriye umuhango wo kwimika Kazoza Justin wari wahiswemo n’Abakono bagenzi be ngo ababere umutware kuri ubu na we (Kazoza) utakigaragara mu ruhame.
Mu bandi byamenyekanye ko bitabiriye uyu muhango harimo abasirikare batatu bo ku rwego rwa ba Colonel, ndetse muri Kanama umwaka ushize Perezida Kagame yatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yamumenyesheje ko yabafunze.
Gatabazi nk’umwe mu bari abanyamuryango bakomeye muri RPF Inkotanyi ntibizwi niba yaba yarahawe igihano gisa n’icyabo.
Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Gatabazi Jean Marie Vianney yirukanwe na Perezida Paul Kagame muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimburwa na Musabyimana Jean Claude kugeza ubu ukiyiyoboye.
Gatabazi ubwo yari amaze kuvanwa kuri uyu mwanya yanditse ubutumwa burimo ubusaba imbabazi Perezida Kagame ku bw’”intege nke” yemeye ko ashobora kuba yari yaragiye agaragaza, amwizeza ko yiteguye kwiga no kwikosora.
Uyu mugabo wagiyeho avugwaho andi makosa menshi kandi imbabazi nk’izi yazisabye muri Gicurasi 2020, ubwo Umukuru w’Igihugu yamuhagarikaga by’agateganyo ku nshingano za Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari afite ngo abanze akorweho iperereza ku makosa yakekwagaho.