Umugore wa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye nka ’Inzahuke’ mu ivugabutumwa mu Rwanda, Uwanyana Assia, yakuye abantu mu rujijo asobanura iby’umugabo mushya bamushinja ko bagiye gukora ubukwe mu minsi ya vuba.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hazenguruka amakuru y’uko Uwanyana Assia ari mu rukundo n’undi mugabo ndetse ko bagiye no gukora ubukwe.
Amakuru yavugaga ko umugabo wabengutse uyu mubyeyi w’abana bane, ashaka ko bakora ubukwe bakabana mu buryo bwubahirije amategeko.
Nubwo bavugaga gutyo nta bimenyetso simusiga berekaga ahubwo ababivugaga bitwazaga ko ari amakuru bafite bakura mu muryango.
Mu kiganiro na Isimbi TV, Uwanyana Assia yagize icyo avuga kuri ayo makuru y’uko hari undi mugabo bari kubyumva kimwe ko ndetse bagiye no gukora ubukwe.
Yagize ati: “Rero ibyo abantu bavuga ngo mfite ubukwe, ndacyafite ibintu byinshi cyane byo kwitaho, ndacyeka majije kubona ibiganiro nka bitatu banyegeranyije n’abantu. Hari n’aho nabonye banyambitse agatimba ndi kumwe n’undi muntu ntazi, mbona aho banshyizeho umuzungu bambwira ngo komerezaho.”
Uyu mubyeyi avuga ko afite ibintu byinshi cyane byo kwitaho bitari ibyo byo guhita ashaka undi mugabo nyuma y’uko uwo bashaka yitabye Imana.
Akomeza ashimangira ko nta bukwe afite n’undi muntu, ati: “Nshuti zanjye muri kunyumva ni ukuri nta bukwe buhari, ni abantu bashaka views.”
Pasiteri Théogène Niyonshuti yitabye Imana umwaka ushize aguye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda.