Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza , umurenge wa Kabare mu kagari ka Gitara, bavuga ko ntawe ukigorobereza mu gasozi nyuma y’uko imvubu zikuka mu cyuzi cya Gitoma zikaza kubatera.
Bavuga ko batagipfa kugenda mu muhanda cyangwa ngo bagorobereze mu gasantire kuko baba batinya ko zabahohotera.
Bavuga kandi ko zibonera imyaka bahinze, ku buryo hari n’abatangiye gucika intege zo kongera guhinga, kuko babona bahingira ubusa.
Umwe mu baturage ati “Zirazamuka zikagera mu muhanda. Nk’ubu ntabwo tukibasha guhinga ibigori, iyo tubihinze ziraza zikabyona n’ibishyimbo byose. Nta muntu ukigenda guhera mu ma saa moya.”
Undi ati “Urabona turara umutekano, saa moya iba yavuye mu mazi hariya hirya, ubwo ni ukuvuga ngo udafite itoroshi ntabwo wawucamo.”
Kagabo Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yemera ko iki kibazo kimaze iminsi, ariko ko hari gutekerezwa ikigomba gukorwa.
Yagize ati “Icyo ni igikorerwa ubuvugizi kuva ku rwego rwa RDB no ku Karere kuko dusanzwe dufatanya, kuko si n’ubwa mbere, kuko umwaka ushize hari iyari yatezwe, RDB irayitwara.”
Imvubu zigera kuri enye, ngo nizo ziba muri iki Cyuzi ku buryo ngo hari igihe zikukira rimwe zikajya i musozi benshi bagakangarana.